Mu gihe cya Jenoside, Rwamucyo yari atuye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, muri Komine Mabanza, Perefegitura ya Kibuye. Ubu ni mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.
Aganira na RBA, Rwamucyo yavuze ko Jenoside yabaye ari umwarimu mu mashuri abanza ariko yari azi no gutwara ubwato ndetse no koga cyane.
Rwamucyo avuga ko ubu bumenyi mu gutwara ubwato ari bwo yakoresheje atabara Abatutsi bahigwaga icyo gihe, aho yabashyiraga mu bwato bwa moteri yari yaratiye inshuti ye, akabajyana ku kirwa cya Idjwi, ariko bakabanza guca ku kirwa cya Nyamunini yari afitemo urwuri.
Avuga ko we n’inshuti ye yari ituye ku Idjwi bakundaga gutwara abantu nijoro kuko ari bwo Interahamwe zagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi zitabaga ziri kwica.
Rwamucyo nawe icyo gihe yarahigwaga dore ko Interahamwe zishe umugore we n’abana be barindwi, nyina umubyara, bashiki be batandatu n’abandi bo mu muryango we. Icyakora, ibyo ntibyamuteye guhunga kuko yumvaga ashaka gutabara Abatutsi.
Yagize ati “Kubera ko ibintu byo kwica Abatutsi byatangiye ndeba kuva muri 1959, nkabona twicirwa, ibyo bintu mbese bikamba mu mutima nkumva mfite imbabazi.”
Kayumba Gelase warokowe na Rwamucyo, avuga ko mbere yo kujya ku Idjwi, banyuraga ku kirwa cya Nyamunini, Rwamucyo akababagira inka ze, buri wese akabona inyama zo kurya byose nta kiguzi.
Yaguze ati “Hari amato yoherezaga, akaza kutwambutsa ngo batatwicira imusozi kuko imusozi byaracikaga. Ni umuntu wari ufite inka no kuri icyo kirwa, ni zo babagaga bakagerageza kugabanya uwo ari we wese, akabona icyo yaryaho. Ni intwari cyane.”
Kuri ubu Rwamucyo yiteje imbere ndetse ni n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere wabiherewe n’icyemezo cy’ishimwe. Bivugwa ko Abatutsi yabataye barenga 400.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!