Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Twabugezi, kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu wasambanyijwe byabaye afite imyaka 17, kuko yavutse mu Ukuboza 2006, abyara ku wa 17 Kamena 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ndetse akanamutera inda.
Ati “Uriya musore yafashwe kugira ngo akurkikiranweho icyaha akekwaho cyo gusambanya ndetse akanatera inda umwana wari utarageza imyaka y’ubukure. Yafashwe ubwo yari agiye gusezerana mu murenge n’undi mukobwa.”
Meya Kayitesi avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hemenyekane ukuri ku cyaha uyu musore akekwaho, asaba abaturage kwirinda ibyaha.
Itegeko rivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Uyu musore akimara gufatwa yacumbikiwe kuri Transit Center ya Murunda, nyuma ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Gihango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!