Umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, uboneka mu Murenge wa Mukura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura w’umusigire, Mutesa Jean Claude, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati “Umurambo wa Ndikunkiko Angelique wabonetse uryamye muri ruhurura y’amazi yarapfuye. Bivugwa ko bamubuze ku wa mbere, tariki 16 Kamena 2025, ndetse bakaba bari bakimushakisha.”
Yongeyeho ko yabonywe n’umuturage wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Nyakwigendera yasanganywe igikomere ku jisho, ndetse RIB na Polisi y’u Rwanda, bimugeraho bimujyana ku bitaro bya Murunda, aho yagombaga gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa.
Bivugwa ko Ndikunkiko yabuze yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahitwa muri Shabure, akanyerera ku mukingo akagwamo agahita apfa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!