00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umusaza wari umaze iminsi yarabuze yasanzwe mu mukoki yapfuye

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 22 June 2025 saa 06:26
Yasuwe :

Umusaza witwa Ndikunkiko Angelique w’imyaka 65 wo mu Karere ka Rutsiro, wari umaze iminsi itanu yaraburiwe irengero, yasanzwe mu mukoki unyuramo amazi yarapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, uboneka mu Murenge wa Mukura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura w’umusigire, Mutesa Jean Claude, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Umurambo wa Ndikunkiko Angelique wabonetse uryamye muri ruhurura y’amazi yarapfuye. Bivugwa ko bamubuze ku wa mbere, tariki 16 Kamena 2025, ndetse bakaba bari bakimushakisha.”

Yongeyeho ko yabonywe n’umuturage wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Nyakwigendera yasanganywe igikomere ku jisho, ndetse RIB na Polisi y’u Rwanda, bimugeraho bimujyana ku bitaro bya Murunda, aho yagombaga gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa.

Bivugwa ko Ndikunkiko yabuze yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahitwa muri Shabure, akanyerera ku mukingo akagwamo agahita apfa.

Umusaza wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .