00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Akekwaho kwica umugore we bapfuye 2000 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 July 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho kwica umugore bari bafitanye abana batatu, bapfa ko umugore yimye umugabo we 2000 Frw yo kujya kunywa inzoga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo mu Mudugudu wa Mucaca.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugore yari yagabanye ibihumbi 58 Frw mu itsinda, ari yo umugabo yamusabagamo 2000 Frw byo kumywera inzoga undi akabimwima.

Ibi byaje gukurura amakimbirane kugeza bageze mu rugo akamuniga yamara kubona anegekaye akamumanika mu mugozi ngo bize kugaragaza ko yiyahuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE ati "Ni byo koko umubyeyi Mukabarame Vestine yasanzwe mu nzu yapfuye. Hakekwa umugabo we ko ari we wamwishe bapfa amakimbirane ashingiye ku kuba umugore we yaramwimye 2000 Frw byo kujya kunywa inzoga, ku yo yari yagabanye mu itsinda."

Yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda amakimbirane, bagatangira amakuru ku gihe, ndetse imiryango babona ibanye nabi mu makimbirane ikamenyekana kugira ngo iganirizwe hakiri kare.

Ati ’Ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanyeho.’

Umurambo w’uyu mugore wajyanwe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa, mu gihe ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya.

Umugabo w'i Rutsiro akekwaho kwica umugore we bapfuye 2000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages