00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutendo warwanyije u Rwanda yivuye inyuma, yasabye Perezida Kagame imbabazi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 March 2025 saa 01:01
Yasuwe :

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Zimbabwe, Rutendo Matinyarare, yasabye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda imbabazi, nyuma y’igihe kinini arwanya u Rwanda yivuye inyuma.

Rutendo yakoresheje kenshi imbuga nkoranyambaga, yifashishwa mu biganiro nk’umusesenguzi, agashinja ubutegetsi bw’u Rwanda gutera ubwoba abaturage, guhiga impunzi no kubeshya ko iki gihugu kiri gutera imbere.

Byageze mu mwaka ashize, Rutendo atangaza ko Leta y’u Rwanda ishaka kumucecekesha kugira ngo adakomeza kuyivuga nabi, gusa imyumvire ye yahindutse muri Gashyantare 2025, ubwo yageraga i Kigali.

Mu kiganiro The Long Form Podcast na Sanny Ntayombya, Rutendo yasobanuye ko intangiriro yo guhinduka kwe yabaye ikiganiro aherutse kugirana na Minisitiri ukuze wo muri Guverinoma ya Zimbabwe.

Ati “Mu bitekerezo byanjye, numvaga ko mfite umwanzi kugeza igihe umwe mu bagize Guverinoma yacu yanyegereye, arambaza ati ‘Ni iyihe nshingano ufite muri Afurika? Uri Pana-Africaniste.”

Yasobanuye ko uyu muyobozi yamubajije impamvu yari akomeje kuvuga nabi u Rwanda, amusubiza ko ari umwanzi wabo, abishingiye ku kuba ingabo z’u Rwanda zararwaniye n’iza Zimbabwe muri RDC.

Rutendo yasobanuye ko uyu muyobozi yamubwiye ati “Muhungu wanjye, umurimo wawe ni uguhuza Afurika, si uguca uyu mugabane mo ibice. Ese abantu wita abanzi uzi ko ari bamwe mu bihugu bike byadushyigikiye mu kurwanya ibihano byafatiwe Zimbabwe?”

Bijyanye n’uko mu byo Rutendo ahirimbanira harimo no kurwanya ibihano ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byafatiye Zimbabwe, amakuru uyu muyobozi yamuhaye yaramukanguye, atangira gutekereza ko ashobora kuba yaribeshye ku Rwanda, yiyemeza gushaka amakuru.

Rutendo yasobanuye ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, kandi ko nyuma yo kurugeramo, yasanze ari igihugu cyateye imbere impande zose, bitandukanye n’uko yabyumvaga kuko ngo yari azi ko ubwiza bw’u Rwanda bugarukira i Kigali gusa.

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko abayobozi bo muri Afurika bakubaka ikintu kigatungana neza, bagahuriza abantu mu bumwe nabonye hano. Naratunguwe. Natekerezaga ko Kigali ifite ishusho iyobya. Ntacyo nari nzi, ni yo mpamvu ndi i Kigali uyu munsi kugira ngo nibonere ubwanjye uko Kigali imeze.”

Rutendo yasobanuye ko yamaze igihe kinini atekereza ko Perezida Kagame ari umuntu wereka abantu ibitabaho, gusa ngo yasanze ibyo atari ko biri.

Ati “Namaze igihe kinini ntekereza ko Perezida Kagame ari umunyabitangaza, ko ari umuntu ukura urukwavu mu ngofero, kandi ko Kigali ifite ishusho iyobya. Kandi iyo uvuye i Kigali ujya i Gisenyi, ni ya shusho y’ubwiza ukomeza kubona, inyuma n’imbere.”

Yasobanuye ko mu byatumye agaragaza u Rwanda nabi, harimo n’ishyari kuko atiyumvishaka ukuntu Zimbabwe yasubira inyuma mu iterambere, mu gihe ikindi gihugu cyo muri Afurika gifite umuyobozi ushaka kukigeza ku rwego ruhambaye.

Rutendo yagereranyije uruzinduko ari kugirira mu Rwanda no gushaka ubuvuzi cyangwa se igorora, ati “Naje gushaka ubuvuzi. Ndi gushaka icyo umuntu yakwita igorora kubera ko nemeye ikosa ryanjye, ubu nshaka kurikosora.”

Yatangaje ko nyuma y’aho ageze mu Rwanda, hari abakomeje kumwibasira, bavuga ko yahawe na Leta y’u Rwanda nyamara atari ko biri, abandi bamubwira ko ashobora kwicwa kubera amagambo yavuze mu bihe byashize.

Rutendo yasubije abamwibasira ko umuntu nyamuntu ari uwemera amakosa yakoze, agahindura imikorere. Yaboneyeho gusaba imbabazi Abanyarwanda kuba yarabavuze nabi adafite amakuru ya nyayo, ahamya ko amagambo yavuze yashoboraga kubacamo ibice.

Ati “Nagombaga kuza, ngahinduka, ariko nkanasaba imbabazi Abanyarwanda, ngira nti ‘Mbasabye imbabazi’ kubera ko nabaye injiji, nkagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyanyu binyuze mu byo navuze, [nyamara] bitari bikwiye kuvugwa n’umuntu udafite amakuru, nkanagerageza kubacamo ibice nyuma yo kwiyunga nk’igihugu kimaze imyaka 30 kibayeho mu mahoro, nyuma ya Jenoside ibihugu byinshi bitanyuramo ngo bigaruke.”

Umunyamakuru yabajije Rutendo icyo yavuga, ahuye na Perezida Kagame, asubiza ko no mu gihe yinjiraga mu Rwanda, yapfukamiye Umukuru w’Igihugu, Abanyarwanda n’izindi nzego zose zashoboraga kugirwaho ingaruka n’amagambo ye, agira ati “Ndi wa wundi wabavuzeho ibi byose kandi naribeshyaga.”

Yakomeje ati “Icya mbere nakora, ni ukureba Perezida Kagame mu maso, nkamubwira nti ‘Perezida, nta kindi kintu navuga keretse kubasaba imbabazi. Nari narayobye, ntacyo nari nzi, nari injiji, nari mfite ishyari, nari mfite ivangura kandi naje hano kwiga, naje kwiga byose mwanyigisha.”

Rutendo yatangaje ko ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe neza. Yasobanuye ko nta wigeze amutunga urutoki, amwibutsa ibibi yavuze kuri iki gihugu n’Abanyarwanda.

Rutendo yasobanuye ko nyuma yo kugera mu Rwanda, yasanze yararwibeshyagaho
Yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda, yakiriwe neza kandi ko nta wamutunze urutoki

Kurikira ikiganiro kirambuye Rutendo yagiranye na Sanny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .