Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, ahagana saa Kumi n’Ebyiri, ubwo aba bana bombi bo mu muryango wa Nteziryayo Henry na Mutuyimana Léonille barimo bakina, maze uw’imyaka itanu akubita mugenzi we majagu mu mutwe.
Aya makuru akimenyekana, abatabaye bihutiye kumujyana kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yasabye ababyeyi kutajya batererana abana mu gihe barimo gukina, kuko hari ubwo bakinisha ibikoresho bishobora kubagiraho ingaruka.
Yagize ati “Nibyo ayo makuru twayamenye, gusa hari ubwo ababyeyi barangara, abana bagakinisha ibikoresho bidakwiye gukinishwa bishobora kubagiraho ingaruka nk’uko byagendekeye aba bana, cyangwa bagakinira n’ahantu badakwiye. Turasaba ababyeyi kujya baba maso bagakurikirana aho abana bakinira hose.’’
Kugeza ubu umwana wishe mugenzi we yahise ajyanwa ku muyobozi ushinzwe Inama y’Igihugu y’Abagore, mu gihe uwitabye Imana akiri ku bitaro ngo akorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!