00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Bahamya ko umusaruro w’ibishyimbo wavuye ku bilo 50 urenga toni kubera inkunga ya SAIP

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 May 2025 saa 02:03
Yasuwe :

Abahinga mu cyanya cya Muyanza mu Karere ka Rulindo bavuga ko ibikorwa byo kuhira imyaka byatumye umusaruro babona wikuba inshuro nyinshi ugereranyije na mbere.

SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa. Ugenzurwa n’ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB-SPIU).

Uyu mushinga uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kinoza imirire (Global Agriculture and Food Security Program).

SIAP yubakiye abahinzi urugomero rwa Muyanza rwabafashije kuhira, guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, bubakirwa inzu ikorerwamo ubuhinzi (Greenhouse), yabafashije kongera umusaruro.

Bigirimana Ildephonse ukorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri Greenhouse yahawe binyuze mu nkunga y’uyu mushinga, yavuze ko yasaruraga ibilo 50 by’ibishyimbo by’imishingiriro.

Yasobanuye ko SAIP yahaye we na bagenzi be amahugurwa y’uburyo bashobora kumenya imbuto iboneye ndetse ko umusaruro wahise uzamuka ku buryo bugaragara.

Ati “Nahingaga ibishyimbo by’imishingiriro, ngasarura ibiro nka 50. Aho maze gushyiramo ‘Greenhouse’ biturutse kuri iyi nkunga nahawe na SAIP, ubu ngubu ntabwo nkihahinga bya bishyimbo bya gakondo kuko ubu nahahinze imbuto zigezweho zatoranyijwe ziri mu bwoko bwa Vanilla F1.”

Bigirimana yatangaje ko kuva yatangira guhinga imbuto ya Vanilla F1, amaze gusarura inshuro eshatu, mu gihe yasarura ibishyimbo bisanzwe inshuro imwe ku mwaka.

Ati “Bwa mbere nasaruye ibilo 250, inshuro ya kabiri nsaruramo ibilo 220, ubu ngubu nabwo ndateganya gukuramo ibilo 230.”

Uyu muhinzi yasobanuye ko mbere yahingaga inshuro imwe gusa, agakuramo ibiro 50. Ubu ateganya kuzasarura byibura inshuro 5, zizaba zifite umusaruro ugera kuri toni n’ibilo 800.

Irakiza Noel avuga ko umusaruro wiyongereye bitewe n’uko ibihembwe bahinga byiyongereye kubera SAIP yabafashije mu buryo bwo kuhira, kuko no mu mpeshyi bashobora kuhira kubera urugomero rw’uyu mushinga.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi muri RAB-SPIU mu karere ka Rulindo, Hakizimana Anselme, yagaragaje ko uru rugomero rwaje gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nk’izuba ryinshi ryatumaga umusaruro uba muke.

Ati “Uru rugomero rwaje kugira ngo rukemure ikibazo cyari kiri mu buhinzi kigendanye n’imihandagurikire y’ikirere, cyane cyane izuba ryinshi, rwubakwa kugira ngo ruze rukemure icyo kibazo ku bahinzi bahingaga mu gishanga cya Muyanza.”

Umushinga w’urugomero rwa Muyanza n’ibikorwaremezo byawubatse byatwaye miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda. Rukoreshwa n’abahinzi batuye mu mirenge ya Buyoga, Burega, Ntarabana, Tumba, Mbogo na Kinzuzi rukaba, rutanga amazi kuri hegitari 1100.

Urugomero rwa Muyanza ko rutanga amazi kuri hegitari 1100
Guhinga muri Greenhouse biri mu buryo bwo guhinga bugezweho kandi butanga umusaruro mwinshi
Bigirimana Ildephonse yavuze ko guhinga muri Greenhouse byazamuye umusaruro cyane
Umusaruro w'imiteja ihingwa muri Greenhouse uba mwinshi
Bigirimana yasobanuye ko SAIP yamuteye inkunga ya 90% yo kubaka iyi Greenhouse, yishakira 10%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .