SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa. Ugenzurwa n’ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB-SPIU).
Uyu mushinga uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kinoza imirire (Global Agriculture and Food Security Program).
SIAP yubakiye abahinzi urugomero rwa Muyanza rwabafashije kuhira, guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, bubakirwa inzu ikorerwamo ubuhinzi (Greenhouse), yabafashije kongera umusaruro.
Bigirimana Ildephonse ukorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri Greenhouse yahawe binyuze mu nkunga y’uyu mushinga, yavuze ko yasaruraga ibilo 50 by’ibishyimbo by’imishingiriro.
Yasobanuye ko SAIP yahaye we na bagenzi be amahugurwa y’uburyo bashobora kumenya imbuto iboneye ndetse ko umusaruro wahise uzamuka ku buryo bugaragara.
Ati “Nahingaga ibishyimbo by’imishingiriro, ngasarura ibiro nka 50. Aho maze gushyiramo ‘Greenhouse’ biturutse kuri iyi nkunga nahawe na SAIP, ubu ngubu ntabwo nkihahinga bya bishyimbo bya gakondo kuko ubu nahahinze imbuto zigezweho zatoranyijwe ziri mu bwoko bwa Vanilla F1.”
Bigirimana yatangaje ko kuva yatangira guhinga imbuto ya Vanilla F1, amaze gusarura inshuro eshatu, mu gihe yasarura ibishyimbo bisanzwe inshuro imwe ku mwaka.
Ati “Bwa mbere nasaruye ibilo 250, inshuro ya kabiri nsaruramo ibilo 220, ubu ngubu nabwo ndateganya gukuramo ibilo 230.”
Uyu muhinzi yasobanuye ko mbere yahingaga inshuro imwe gusa, agakuramo ibiro 50. Ubu ateganya kuzasarura byibura inshuro 5, zizaba zifite umusaruro ugera kuri toni n’ibilo 800.
Irakiza Noel avuga ko umusaruro wiyongereye bitewe n’uko ibihembwe bahinga byiyongereye kubera SAIP yabafashije mu buryo bwo kuhira, kuko no mu mpeshyi bashobora kuhira kubera urugomero rw’uyu mushinga.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi muri RAB-SPIU mu karere ka Rulindo, Hakizimana Anselme, yagaragaje ko uru rugomero rwaje gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nk’izuba ryinshi ryatumaga umusaruro uba muke.
Ati “Uru rugomero rwaje kugira ngo rukemure ikibazo cyari kiri mu buhinzi kigendanye n’imihandagurikire y’ikirere, cyane cyane izuba ryinshi, rwubakwa kugira ngo ruze rukemure icyo kibazo ku bahinzi bahingaga mu gishanga cya Muyanza.”
Umushinga w’urugomero rwa Muyanza n’ibikorwaremezo byawubatse byatwaye miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda. Rukoreshwa n’abahinzi batuye mu mirenge ya Buyoga, Burega, Ntarabana, Tumba, Mbogo na Kinzuzi rukaba, rutanga amazi kuri hegitari 1100.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!