00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umugabo yakaswe igitsina n’umugore we

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 4 June 2026 saa 11:48
Yasuwe :

Umugabo witwa Bwanakweli wo mu Mudugudu wa Kanyinya, Umurenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango yavuze ko yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko umugore we ahengereye amaze kuryama, agafata urwembe akamukata ubugabo bwe.

Ibi byabaye ku wa 2 Kanama 2026, Bwanakweli ajya kwivuza ndetse ubu ari kwitabwaho. Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuze ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane.

Mu kiganiro yagiranye na BTN TV avuye kwa muganga, Bwanakweli yavuze ko ubwo hari mu masaha y’umugoroba yatonganye n’umugore we gusa ngo baza kujya kuryama agira ngo byarangiye.

Byageze mu ijoro hagati aza kumva ubushyuhe budasanzwe, yirebye asanga itsina cyenda kuvaho, umugore yamaze kugikata.

Ati “Ukuntu byagenze, umugore twarasangiye, ariko tugeze mu rugo turatongana cyane n’abaturanyi baza gutabara, nyuma rero twagiye kuryama ngira ngo byanarangiye, mu ijoro naje umva ubushyuhe budasanzwe nirebye nsanga umugore yamaze gukata ubugabo bwanjye akoresheje urwembe, byabaye ngombwa ko mpita njya kwa muganga.”

Nyina wa Bwanakweli, yavuze ko uyu mugore yagayishije ababyeyi muri rusange kuko ibyo yakoze biteye isoni, agaragaza ko nubwo bari basanzwe bafitanye amakimbirane bidakwiye ko yakora ayo mahano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CP Kamanzi Hassan, yavuze ko uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi ndetse ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana .

Yagize ati “Ubu tuvugana uwo wakoze urwo rugomo agahohotera uwo bashakanye, ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mbuye kandi ubugenzacyaha buri kumukurikirana. Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kwimakaza umuco mwiza, bakimakaza ibiganiro mu miryango, bakaganira nk’abashakanye,hanyuma ibyo bananiwe kumvikana bakifashisha inzego zitandukanye kandi zibegereye, hatabayeho kugira ubikomerekeramo.”

Ibiro by'Akarere ka Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages