Muri bo, abahisemo gushora imari mu gutwika aya matafari, bemeza ko gukoresha ibisigazwa by’ibarizo n’iby’umuceri byatanze ibisubizo, kuko byihutisha akazi ko gutwika kandi bigatanga n’amatafari meza afite isuku n’isura nziza.
Bizimana Vianney yagize ati ”Kera tugitwikisha inkwi zonyine byaraduhendaga cyane. Iyi gahunda yo gutwikisha ibarizo n’ibishishwa by’umuceri, byabonye ari bwo umusaruro wiyongereye kuko mbere watwikishaga inkwi itanura rigapfuba, bikanangiriza n’ibidukikije.’’
Yakomeje avuga ko bituma umwotsi utaba mwinshi ngo wanduze amatafari kandi n’igiciro cyabyo kikaba kitari hejuru nk’icy’inkwi.
Karangwa Xavier bakorana na we yashimangiye ko ubu buryo bunatanga amatafari meza yishimirwa n’abaguzi, akagira inama n’abandi kuyoboka ubu buryo.
Yagize ati “Bitanga amatafari meza, akomeye kandi ahiye neza, akagurwa no ku giciro cyo hejuru, kandi n’abakiriya bashaka kubaka barayakunda cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye n’abandi bakora uyu murimo kuyoboka ubu buryo bwifashisha ibisigazwa by’ibarizo n’iby’umuceri, kuko ari undi musanzu mu gukomeza kubungabunga ibidukikije cyane cyane amashyamba, anafatiye runini ubuzima bwa buri wese.
Ati “Gukoresha ibi bicanwa byatumye twirinda kwangiza amashyamba n’ibidukikije bindi muri rusange. Twasaba n’abandi gutera iyi ntambwe nziza, kuko kubikora na bo ari ukwikorera.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Ruhango habarurwa abaturage barenga 360 bashoye imari mu gutwika amatafari azwi ku izina rya ‘Mpunyu’, ibyo bavuga ko bibafasha kwiteza imbere mu bukungu no guhanga umurimo.
Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwari rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara, n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanohereza imyuka ihumbanya ikirere, rukava ku kigero cya 79,9% rwariho mu 2018, rukagera kuri 42% mu 2024.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!