Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi yavuze ko uwo muturage yafashwe n’inzego z’umutekano zihamagara abapolisi baraza baramufata.
Uyu wafashwe avuga ko urumogi rwari ruturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari umuntu wo mu Rwanda agiye kurushyikiriza.
CIP Karekezi yagize ati “Uwafashwe avuga ko hari umuntu wamuhamagaye akamubwira ko agiye kumuha akazi, ngo yaramuhamagaye amubwira aho ajya gukura urumogi akarugeza ahandi hantu ari naho nyira rwo ari burukure. Yaragiye afatirwa mu nzira atararugeza kuri nyirarwo ndetse ataranahembwa.”
Uwafashwe yavuze ko ubwo yari amaze kugera ahari urwo rumogi yararwikoreye arujyana ahandi hantu bari bamubwiye ariko hakaba umuntu ngo wari umuri inyuma bucece kuko bagendaga bavugana atamureba. Gusa ngo yaje gufatwa ataragera aho yagombaga kugeza urwo rumogi, wa muntu amenye ko afashwe ahita acika.
CIP Karekezi avuga ko ayo ari amwe mu mayeri akoreshwa n’abakwirakwiza urumogi aho bakoresha telefoni bakavugana nta n’umwe uhuye n’undi. Akenshi kandi bakoresha urubyiruko muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru bakitandukanya n’ibyaha.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akurikinwe ku cyaha yakoze.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.



















TANGA IGITEKEREZO