Rubavu: Ikamyo yagonganye n’ivatiri batanu bahasiga ubuzima

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 Kanama 2020 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Abantu batanu bahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, mu masaha ya saa munani yo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020.

Ivatiri yavaga kuri Mahoko izamuka yerekeza mu karere ka Musanze yagonganye n’ikamyo yamanukaga yerekeza kuri Mahoko, abari mu ivatiri ndetse n’abari mu ikamyo bose bahasiga ubuzima.

Nkuko bitangazwa n’ababonye iyi mpanuka, ngo iyi vatiri yo mu bwoko bwa Rav4 yagonzwe n’ikamyo bigaragara ko yacitse feri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco yahamirije IGIHE iby’iyi mpanuka, asaba imiryango yabuze ababo kwihangana.

Yagize ati “Abarimo bose bahasize ubuzima, 3batatu bari mu ivatiri na babiri bari mu ikamyo. Inkuru ibabaje nuko nta n’umwe wigeze abasha kurokoka iyi mpanuka. Polisi yahageze harimo kurebwa uko imibiri y’aba bazize impanuka gazezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.”

Mu karere ka Rubavu hakunze kubera impanuka z’amakamyo acika feri,iheruka akaba ni iyo Kuwa 15 Gashyantare 2020 mu Kagari ka Nengo, mu Mudugudu wa Gikarani, Umurenge wa Gisenyi ubwo Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania yagongaga ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa ihitana abantu batatu.

Iyi mpanuka yahitanye abantu batanu barimo batatu bari mu ivatiri na babiri bari mu ikamyo
Ikamyo yarenze umuhanda igiye kugera ahazwi nko kuri Mahoko
Ababibonye bavuga ko ikamyo ishobora kuba yari yacitse feri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .