00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gukoresha ‘drones’ mu guhiga abatwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 July 2026 saa 10:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyatangaje ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2026, Leta izaba yatangiye gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu gutahura no gukumira abatwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane ababikora nijoro.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena, ubwo yagezaga ibisobanuro kuri Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, mu biganiro byagarukaga ku ngamba zo kugabanya ibyago by’ibiza.

Yagize ati "Turi kwinjiza ikoranabuhanga rishya, kandi bitarenze mu mpera za Kanama tuzaba dufite drones za mbere zizadufasha kugenzura abatwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bizadufasha gufata ababikora nijoro."

Yasobanuye ko iri koranabuhanga rizanafasha gutahura abatwika imyanda iteje ibyago, harimo imyanda ituruka mu bigo nderabuzima, ibintu bisanzwe bigora abagenzuzi kubimenya mu igenzura risanzwe.

Ati "Hari n’imyanda iteje ibyago abantu batwika, nk’ituruka mu bigo nderabuzima. Biragoye kuyimenya mu igenzura risanzwe, ariko ikoranabuhanga rizabidufashamo."

Kabera yavuze kandi ko gukoresha drones bizafasha REMA gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abagenzuzi b’ibidukikije.

Yagaragaje ko REMA ifite abagenzuzi b’ibidukikije 13 gusa, mu gihe ifite abakozi bagera kuri 120 barimo n’abakora mu mishinga itandukanye.

Ati "Tuzakomeza kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, kandi no gukorana n’abandi batanga serivisi bizadufasha mu gihe dukomeje gushaka ibisubizo birambye."

Gutangira gukoresha drones ni kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yagutse yo gukaza igenzura ry’ihumana ry’ikirere no kubahiriza amategeko arengera ibidukikije.

REMA iri no gutegura kwagura igenzura ry’imyuka ihumanya ikirere, rikava ku binyabiziga gusa rikagera no ku nganda n’ibindi bikorwa by’inganda, mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje kwagura ikoreshwa rya drones mu nzego zitandukanye.

Kuri ubu, drones zisanzwe zikoreshwa mu gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gufasha Polisi y’u Rwanda mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Zinifashishwa cyane mu rwego rw’ubuzima n’ubuhinzi, zirimo gutwara amaraso, imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bijyanwa ku bigo nderabuzima, ndetse no gufasha mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi.

REMA igiye gukoresha drones mu gufata abatwika imyanda mu buryo butemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages