00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yibukije gutoza abato gusoma no kwandika nk’umusingi w’uburezi bufite ireme

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 October 2023 saa 11:34
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko gutoza abakiri bato gusoma no kwandika ari yo ntwaro yo kugera ku ireme ry’uburezi bufite ireme mu Rwanda.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 29 Nzeri 2023, mu birori byo gusoza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, byabereye ku Isomero Rusange rya Kigali ku Kacyiru.

Ati ‘‘Gusoma no kwandika ni umusingi imyigire yose ishingiyeho kandi gutsinda amasomo neza ni ho bishingira. Nk’uko mubizi, umwana urangije umwaka wa gatatu w’amashuri abanza atazi gusoma, kubara no kwandika, bimutera ipfunwe cyangwa se bimubera imbogamizi kugira ngo abashe gukomeza amasomo mu mwaka ukurikiyeho.’’

Dr. Mbarushimana yibukije ko leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bari gukora uko bashoboye kugira ngo abana bose bagere ku rwego barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza bazi kubara, gusoma no kwandika, asaba abato gushaka umwanya wo kubikora babifashijwemo n’ababyeyi babo.

Kuwa 8 Nzeri buri mwaka Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, uyu mwaka u Rwanda rwahisemo gutegura ibikorwa by’uburezi byabaye mu gihe cy’ukwezi kose, Minisiteri y’Uburezi na REB, Soma Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bakora ibikorwa bitandukanye bishyigikira umuco wo gusoma no kwandika.

Gutangiza uku kwezi byabereye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero mu Karere ka Rubavu kunwa 11 Nzeri 2023. Bimwe mu bikorwa byaranze uwo munsi harimo gusura no gutanga inama mu ngo mbonezamikurire, mu bijyane no gusoma hatangizwa isomero ry’abaturage rizabafasha gusoma ibitabo bitandukanye no gutira ibyo bashobora gusomera mu rugo.

Habaye kandi ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi, hashyirwaho n’umwanya w’abantu bakuru basomera inkuru abana bato.

Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko nubwo hasojwe uku kwezi bidahagarariye aho, ahubwo ko ari intangiriro y’ibikorwa by’ubukangurambaga mu mashuri hagamijwe guteza imbere gusoma, ibizagirwamo uruhare n’inzego za leta zishinzwe uburezi, abarimu, ababyeyi, abikorera, abanditsi, abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa.

Yibukije kandi abarimu bakwiye kongera uburyo butandukanye bw’imyigishirize ikundisha abana ishuri, harimo no kongera imikino, anasaba abana, ababyeyi n’abarimu ko bagomba gushyira imbaraga mu gusoma hifashishijwe ikoranabuhanga kuko uburyo bwose bwafasha abana kwiga buhari.

Ibi birori kandi byanitabiriwe n’abarimo abanyeshuri bafite ibibazo by’umwihariko birimo ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga, bahabwa umwanya bagaragaza uburyo bw’imyigire yabo, mu kwibutsa ko abafite ibyo bibazo batagomba gusigazwa inyuma mu guhabwa amahirwe ku burezi nk’abandi bose.

Umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona waturutse ku Kigo ‘Blessing School for the Visually Impaired’ cyo mu Karere ka Musanze, Niyomukiza Samuel, yasomye inkuru ishishikariza abandi gusoma abikora hifashishijwe inyandiko ya braille, anasaba inzego zifite uburezi mu nshingano ko hakwiye gutekerezwa uko hashyirwaho amasomero yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona.

Ati ‘‘Ikintu numva nabasaba ni uko natwe badushyiriraho amasomero y’abatabona kugira ngo abantu benshi batabona bajye bakomeza kwimenyereza gusoma.’’

Niyomukiza Samuel ufite ubumuga bwo kutabona ari mu bashimiwe umuhate wo gushyira imbaraga mu myigire ye no kugira ishyaka ryo gusoma

Mu bafatanyabikorwa bitabiriye ibi birori harimo, Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cyita ku iterambere (USAID) gifite imishinga itandukanye yo guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda, irimo ‘USAID Tunoze Gusoma’ ugamije guteza imbere umuco wo gusoma na ‘USAID Uburezi Iwacu’ yose ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ushingiye ku Myemerere ya Gikirisitu (World Vision) n’abandi.

Hari kandi Umuryango wita ku kurengera abana ‘Save the Children’ unagira uruhare mu ishirwa mu bikorwa bya gahunda ya ‘Soma Rwanda’ igamije gukundisha abato gusoma, n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Umushinga ‘Tunoze Gusoma’, Vincent Mutembeya Mugisha, yasezeranyije ko USAID izagira uruhare mu gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda.

Ati ‘‘Muri USAID Tunoze Gusoma twiyemeje kuzakora ibishoboka byose kugira ngo abarimu, abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi mu nzego z’ibanze babone ubufasha bwose bushoboka kugira ngo bakomeze kunoza imyigishirize yo gusoma no kwandika no kuzamura imitsindire y’abanyeshuri.’’

Ibi kandi byashimangiwe na Dez Byamukama wahagarariye World Vision muri ibi birori, anashimira Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakomeje gufatanyiriza hamwe mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda kuko ari wo musingi w’iterambere.

Muri ibi birori byo gusoza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, abayobozi batandukanye bakomeje kwibutsa ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda, bagakundisha abana gusoma no kwandika ndetse n’igihe bari mu rugo no mu bihe by’ibiruhuko.

Aabiganjemo abafatanyabikorwa ba Leta y'u Rwanda mu guteza imbere uburezi, na bo bitabiriye ibi birori
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yibukije ko gutoza abato gusoma no kwandika ari yo ntwaro yo kugera ku burezi bufite ireme
Umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yasomye inkuru ye, yateguye mu rurimi rw'amarenga
Niyomukiza Samuel ufite ubumuga bwo kutabona yasomye inkuru ishishikariza abandi gusoma abikora hifashishijwe inyandiko ya braille, mu kwibutsa ko abafite ubu bumuga batagomba guhezwa ku burezi
Muri ibi birori hamuritswe udutabo dushobora gufasha abana gukunda gusoma
Ibi birori byitabiriwe n'abana biganjemo abiga mu mashuri abanza mu Mujyi wa Kigali
Itorero Intayoberana ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages