00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC n’amahanga akomeje kuyikingira ikibaba mu bitambamiye amahoro mu Karere

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 February 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko hari ibisabwa byose kugira ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyakora intambamyi ikomeje kuba ab’i Kinshasa n’umuryango mpuzamahanga ukomeje kubakingira ikibaba.

Yabigarutseho ku wa 6 Gashyantare 2026 ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 20.

Yasubizaga ikibazo cyabajijwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, wibanze ku bibazo by’u Rwanda na RDC abaza ahazava igisubizo.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ikibazo ari RDC itubahiriza na rimwe ibyo iba yariyemeje ahubwo igakomeza kwica abaturage bayo ntacyo yitayeho.

Yibukije ko kuva mu 2000 hamaze gushyirwa umukono ku masezerano atari munsi ya 10 yiyongera ku ya Washington n’aya Doha avugwa uyu munsi ariko ikibazo kikaba kigihari.

Ibyo byiyongera ku myanzuro y’Inama y’Umuryango w’Abibumye Ishinzwe Ubutekano irenga 20 yemerejwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari icyicaro cya Loni.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Ayo masezerano n’iyo myanzuro bivuga ku gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ndetse no gukemura ibibazo ushingiye ku mpamvu muzi zibitera. Ariko iyo myanzuro n’aya masezerano ntabwo yubahirijwe.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyabuze atari amategeko, cyangwa ingabo zo gufasha mu kubyubahiriza na cyane ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ziri muri iki gihugu mu myaka irenga 26.

Iyi MONUSCO avuga imaze imyaka 26 iherutse kongererwa igihe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Biteganyijwe ko ubutumwa bwayo buzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2026. Izakomeza igire abasirikare 11.500, abapolisi 443 indorerezi zo mu rwego rwa gisirikare n’abandi bakozi bo mu rwego rwa gisivili; bose hamwe bagera kuri 600.

Nubwo ibyo byose bihari ariko amahoro yarabuze muri iki gihugu kiri mu binini ku Isi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyabuze ari ubushake bwa politiki n’icyizere mu gukemura ibibazo ndetse biri mu byiciro bibiri.

Ati “Hari ubushake bwa politiki bw’i Kinshasa kuko buri gihe basinye amasezerano yo guhagarika imirwano ntibayubahiriza. Nahoze mvuga iby’indege z’intambara na drones zibasira abasivile, ibice bituwemo Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo.”

Ibi bihamywa n’uko nko kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza tariki ya 1 Gashyantare 2026, drones zirenga 18 za FARDC zoherejwe mu kirere cya Minembwe. Ibitero byazo byateje impfu z’abasivili benshi, gusenyuka kw’ibikorwaremezo bya gisivili birimo inzu zo guturamo, amavuriro n’insengero.

Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko hari ubundi bushake buke bwa politiki mu gukemura ibibazo ku muryango mpuzamahanga.

Ati “Ikiba cyose tumenyesha umuryango mpuzamahanga, tumenyesha Inama ya Loni ishinzwe umutekano ku Isi twamenyesheje n’amahanga.”

Minisiriri Nduhungirehe yavuze ko muri RDC hari ikibazo cy’uko Leta ya RDC ikoresha ibibuga by’indege bya gisivili mu kugaba ibitero ku basivili.

Ibi bijyanye n’uko Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riherutse gutangaza ko mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026 ryagabye igitero cya drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka, i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Ryasobanuye ko iki gice gitegurirwamo ibitero bya drones bigabwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho igisirikare cya RDC gitangaje ko cyahanuye drones nyinshi zagabwe kuri iki kibuga cy’indege.

Amakuru yemeza ko ku kibuga cy’indege cya Bangoka kiri mu ntera y’ibilometero 17 uvuye mu Mujyi wa Kisangani, hari igice cyahariwe igisirikare kibamo drones zirimo CH-4 zaguzwe mu Bushinwa na TAI Anka zaguzwe muri Turikiya.

AFC/M23 yagaragaje ko iki gitero cyari kigamije gusenya iki gice cy’ingenzi ku ngabo za RDC n’abafatanyabikorwa bazo, ishimangira ko ubu ifite ubushobozi bwo gusenyera ikibi aho cyaba gituruka hose, kandi ko Leta ya RDC atari yo yemerewe gukoresha drones n’abacanshuro gusa.

Ni ibikorwa byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga, benshi bakagaragaza ko ari ukubogama na cyane ko batanenga imikorere ya RDC yo kutubahiriza amasezerano.

Minisitiri Nduhungirehe ati “None tubona imiryango mpuzamahanga inenga uwasubije abamugabyeho ibitero aho kunenga utubahiriza amasezerano ndetse no kwibasira abasivili hashingiwe ku moko.”

“Dufite byose byadufasha kugera ku mahoro mu Burasirazuba bwa RDC ariko ikibura ni ubushake bwa politiki bw’ab’i Kinshasa n’ubw’umuryango mpuzamahanga bwo gushyira igitutu kuri Leta ya RDC mu gushyira mu bikorwa ibyo yasinye yanemeye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko RDC n'amahanga akomeje kuyikingira ikibaba biri mu bibangamiye amahoro mu Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages