Nk’uko byasobanuwe n’Umushinjacyaha Major Georges Nkuwa, aba basirikare bafatiwe mu bice bitandukanye bahunze mu gihe bagenzi babo bari bahanganiye n’abarwanyi ba M23 muri teritwari ya Lubero.
Usibye icyaha cyo guhunga umwanzi aba basirikare bashinjwaga, harimo n’ibindi byaha birimo gusahura, gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ubuhotozi, bakoreye mu nzira banyuzemo bava ku rugamba.
Maj Nkuwa yagaragaje ko igihano aba basirikare bakatiwe kizaha isomo bagenzi babo, bazirikane ko imyitwarire myiza ari yo nkingi igisirikare cyegamiyeho.
Yagize ati “Imyitwarire myiza ni umubyeyi w’igisirikare. Tuzashakisha abasirikare bose bafite imyitwarire mibi, abava ku rugamba batabiherewe uruhushya, abahunga umwanzi, n’abarenga ku mabwiriza y’urugamba.”
Muri rusange, mu rukiko rwa gisirikare rwa Butembo haburanishwaga abasirikare 66 bashinjwaga guhunga M23. Bamwe bakatiwe igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu, hari abagizwe abere, abandi batandatu urukiko rugaragaza ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha.
Me Jules Muvweko wunganira aba basirikare yatangaje ko abakatiwe bazajurira kuko barengana. Yagaragaje ko urukiko rukwiye gusesengura neza ibimenyetso bya buri ruhande.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!