00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Paris hamurikiwe ibyiza nyaburanga by’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 December 2024 saa 06:19
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’abafatanyabikorwa, bari muri gahunda yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda ku mugabane w’Uburayi mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.

Iki gikorwa cyatangiriye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024, muri hoteli Kimpton St Honoré. Biteganyijwe ko gikomereza i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024.

Iki gikorwa kandi cyateguwe hashingiwe ku masezerano b’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe by’u Burayi, EU.

U Rwanda rushaka kubyaza umusaruro ubu bufatanye, binyuze mu kumenyekanisha Visit Rwanda, aho abakora mu bigo by’ubukerarugendo n’abafasha mu gutegura ibikorwa by’ubukerugendo mu Rwanda bazasobanura uburyo batanga neza izi serivisi.

Iki gikorwa cyahuje ibigo bigera kuri 50 byo mu Bufaransa, byitezweho kuzagira imikoranire n’u Rwanda nyuma yo kumva amahirwe y’ishoramari ahari.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François, yashimiye Abafaransa bitabiriye iki gikorwa ndetse n’abahagarariye ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati “Mwese muri abafatanyabikorwa twishimiye mu kwamamaza ibijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda, bikazatuma ibyo muvana aha bidufasha dukomeza kwagura no gufungurira imiryango abaza gusura ibyiza by’u Rwanda.”

Yakomeje ati “Aha rero nkaba navuga ko abahagarariye RDB hano namwe muhagarariye ibigo byanyu mu Rwanda, mufite inshingano zo kuduha amakuru adukumbuza u Rwanda kandi atuma abifuza kurusura no kurwamamaza hano babasha gutahana impamba nyayo.”

Ambasaderi Nkulikiyimfura yabwiye abashaka gusura u Rwanda ko ari igihugu cyiza, gituwe n’abaturage beza kandi bazi kwakira neza abashyitsi, bazi kuganira amateka yabo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, yeretse abitabiriye iki gikorwa ibyiza nyaburanga by’u Rwanda, yifashishije amashusho, abamenyesha ko abo mu miryango nka OIF bahabwa Visa bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, nta kiguzi.

Higiro Déogratias, uhagarariye RwandAir i Paris, agaragaza uburyo yakorana n’abakora ubukerarugendo mu Bufaransa
Musonera Mugisha Davidson uyobora ikigo Wildlife Tours Rwanda mu kiganiro n’abatumirwa be
Ubwo Daniella Gaza uhagarariye Songa Africa yaganiraga n’abashaka gukora ubukerarugendo mu Rwanda
Ndandari Philbert wo muri Respafrica Tours yakira abakora ubukerarugendo bashaka gukorana n’abo mu Rwanda
Mu ijambo rye Amb. Nkuliyimfura François yashimiye Abafaransa bitabiriye iyi gahunda ya VisitRwanda, n’abahagarariye ibigo byabo bikora ubukerarugendo mu Rwanda
Uyu mugoroba waranzwe kandi n’Intore, ingoma n’ababyinnyi b’u Rwanda
Timothé Raimbault uyobora ikigo cyitwa Article 11, gikorana na RDB i Paris, avuga ijambo
Amb. Nkulikiyimfura ageze ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarundo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, amurikira Abafaransa bakora ubukerarugendo ibikorwa by'u Rwanda
Denis Lefebvre wo muri Palast Tours & Travels ( wambaye umweru) aganira n’abashaka kugana mu Rwanda
Hategekimana Lambert uhagarariye Rwanda Eco Company and Safaris mu biganiro
Amani Emmanuel uhagarariye ikigo Blue Monkey Tours, aganiriza abashyitsi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages