Umucamanza Ann M. Donnelly, ubwo yatangazaga icyemezo cy’urukiko ku bihano byafatiwe R. Kelly, yavuze ko uyu muhanzi azakatirwa imyaka 30 ndetse akazanashaka umuganga uvura uburwayi bwo mu mutwe wo kumukurikirana.
Yakomeje amusaba kutazagira icyo ahuriraho n’abana batarageza ku myaka y’ubukure ndetse yategetse ko nyuma yo kurangiza igihano cye, agomba kuzajya amenyesha uzifuza kubana na we wese ko yahamijwe ibyaha byo guhohotera abagore no kubafata ku ngufu.
Uyu mucamanza yavuze ko umuntu utarageza ku myaka 18 wemerewe kumwegera agomba kuzaba ari uwo mu muryango we gusa kandi nabwo aherekejwe n’umuntu mukuru, kandi ibi byose bigakorwa byemejwe n’uzaba ushinzwe gukurikirana R.Kelly nyuma yo kurekurwa.
Abashinjacyaha bavuze ko R. Kelly ari umuntu utizewe kuko na nyuma yo gushinjwa imbere y’urukiko yakomeje akagira imyitwarire mibi, bashimangira ko ari ngombwa ko afatirwa indi myanzuro.
Nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 30 y’igifungo, uyu muhanzi azamara indi myaka itanu agikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Uyu muhanzi kandi agomba no kwitaba izindi nkiko ku byaha bibiri akomeje kuregwa, aho biramutse bimuhamye yarushaho gufatirwa ibihano bikakaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!