Uwo mugabo utaratangazwa amazina ye, ngo yatezwe n’abantu bane bitwaje imbunda hafi y’aho asanzwe acururiza ibikoresho by’ubwubatsi.
Polisi yatangaje ko abo bagabo bane bamutwaye bakoresheje imodoka ye bwite baza kuyisiga mu kandi gace bamutwara mu yindi modoka ndetse basabaga kwishyurwa amafaranga kugira ngo bamurekure.
Baje kumusiga mu birometero bitanu uvuye aho bamukuye ubwo polisi yabakurikiraga ariko bamutwaye telefone zigendanwa nk’uko BBC ibitangaza.
Umuvugizi wa Polisi ya Mozambique, Herinques Mendes, yavuze ko batabajwe n’umuvandimwe w’uwashimuswe babasha gutanga ubufasha bwatumye atabarwa.
Ubushimusi bukorwa n’abishyuza ingurane ngo babone kurekura abafashwe muri ubwo buryo bimaze gufata indi ntera mu Mijyi minini muri Mozambique aho abacuruzi cyangwa abo mu miryango yabo ari bo bibasirwa cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!