Dr. Kalinda n’abandi bayobozi b’Inteko zishinga amategeko barimo Nelly Mutti wa Zambia, Vital Kamerhe wa RDC, Carolina Cerqueira wa Angola na Amason Kingi wa Kenya, bahuriye i Luanda mu nama yiga ku miyoborere idaheza.
Nyuma y’iyi nama bakiriwe na Perezida wa AU akaba n’uwa Angola, João Lourenço, bamugezaho raporo y’amakuru yakusanyijwe ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’ubugizi bwa nabi buhakorerwa, inagaragaza uburyo byahagarara.
Nk’uko ibiro bya Perezida wa Angola byabisobanuye, Perezida w’ihuriro ry’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko mu karere, Nelly Mutti, yasobanuye ko iyi raporo igaragaza uburyo bwiza bwatuma ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange gikemuka.
Perezida Lourenço na Mutti bagaragaje ko uruhare rw’ibihugu bya Afurika rukenewe mu gukemura amakimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda, yavutse nk’ingaruka z’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!