Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Umucamanza Nkundabagenzi Ildephonse, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 14 Kamena yitabye Imana mubitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Umucamanza Nkundabagenzi Ildephonse, nk’uko tubikesha umuvugizi w’inkiko, Kaliwabo Charles, atabarutse azize indwara ya Kanseri ariko ngo atari amaranye igihe kirekire cyane.
Kaliwabo atangaza ko yari umucamanza ukoresha ukuri akanga abarenganya abaturage. Ati “Yari umuntu urwanya ruswa cyane, ku buryo hari abantu benshi bafashwe yagize uruhare mu gutanga amakuru. Yari umwe mu bacamanza b’inyangamugayo, batemera ko bagenzi babo barya ruswa.”
Nkundabagenzi asize umugore n’abana batatu. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma urabera mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo saa yine n’igice (10:30am).
Imana imuhe iruhuko ridashira.



















TANGA IGITEKEREZO