00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Vladimir Putin yatumiwe mu Burundi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 January 2024 saa 01:29
Yasuwe :

U Burundi buri mu bihugu bya Afurika Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora kugiriramo uruzinduko rw’akazi muri uyu mwaka wa 2024.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko Perezida Vladimir Putin afite ubutumire bw’ibihugu bitandukanye byamusabye kuzabisura mu 2024 birimo n’u Burundi.

Tariki 27 Nyakanga 2023 ubwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yitabiraga inama yahuje Afurika n’u Burusiya yiswe ‘Russia-Africa’, ni bwo yatumiye Perezida Putin kuzasura igihugu cye.

Amakuru y’uru rugendo kandi yatangajwe n’Ikinyamakuru cy’i Burundi Akeza Net. Ibi bihugu byombi biheruka gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, ubuzima, ubutabera n’ibindi.

Usibye u Burundi ibindi bihugu byatumiye Perezida Putin ashobora gusura mu 2024 harimo Brésil, Vietnam, Iran, Iraq, Koreya y’Epfo, Mongolia, Thailand, Turikiya n’ibindi.

U Burundi buri mu bihugu Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora kuzagiriramo uruzinduko mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages