00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatangiye kugenda muri Air Force One yahawe na Qatar

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 July 2026 saa 06:11
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiriye uruzinduko muri leta ya North Dakota, aho azitabira umuhango wo gutaha inzu ndangamurage yubakiwe uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Theodore Roosevelt.

Uru ruzinduko ruje mu gihe Trump yashyize imbere ibikorwa byo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge, abikoresha nk’uburyo bwo kugaragaza ubuyobozi bwe nk’icyerekezo afitiye igihugu mbere y’amatora akorwa muri manda hagati ateganyijwe mu Ugushyingo.

Urugendo rwe rugana mu Mujyi wa Medora, mu Burengerazuba bwa North Dakota, ni na rwo rubaye urwa mbere akoresheje indege nshya ya Air Force One, ari yo Boeing 747 yahawe Amerika nk’impano na Qatar.

Iyo ndege yasizwe amabara y’umutuku, umweru, ubururu bwijimye; akaba amabara yatoranyijwe na Trump ubwe.

Iyi ndege yakomeje guteza impaka kubera amafaranga yakoreshejwe mu kuyivugurura mu gihe gito, ndetse no kuba Amerika yaremeye impano y’indege y’akataraboneka itanzwe n’igihugu cy’amahanga.

Trump yatesheje agaciro ibyo anengwa, mu gihe Ingabo zirwanira mu Kirere za Amerika (U.S. Air Force) zatangaje ko iyo ndege yujuje ibisabwa byose kugira ngo ikoreshwe na Perezida.

Mbere yo gufata uru rugendo rwa mbere kuri iyo ndege, Trump yabwiye abanyamakuru ko Qatar "yafashe Amerika neza cyane", anashimira Umuyobozi wa Qatar ku bw’iyo mpano, avuga ko "ari umuntu mwiza cyane."

Abajijwe amafaranga abaturage ba Amerika bazatanga kuri iyo ndege, Trump yavuze ko igiciro cyayo ari gito cyane ugereranyije n’icyari gutangwa iyo Amerika iza kuyigurira no kuyitunganya ubwayo.

Yagize ati "Turayishimiye cyane, kandi igihugu cyose kirayishimiye. Air Force One ya kera ntiyari ikigaragaza isura ikwiye igihugu cyacu."

Yakomeje avuga ko iyo ndege yashyizwemo ibikoresho byose bikenewe kugira ngo iberane no kugendwamo na Perezida, birimo n’ibijyanye n’umutekano n’ikoranabuhanga rihanitse.

Trump akomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika.

Inzu ndangamurage ya Theodore Roosevelt Presidential Library izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu.

Ifite ubuso bwa metero kare 8.919, ikaba irebana na Pariki y’Igihugu yitiriwe Roosevelt.

Trump akunze kuvuga ibigwi bya Theodore Roosevelt, wabaye Perezida wa Amerika kuva mu 1901 kugeza mu 1909.

Roosevelt azwi nk’umuyobozi wakunze ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ariko wanaguye ububasha bwa Amerika ku rwego mpuzamahanga, afasha igihugu cye gutsinda Espagne yashakaga kwigarurira Amerika y’Epfo no gushyigikira iyubakwa ry’Umuyoboro wa Panama. Muri manda ye ni bwo Amerika yatangiye kuba igihangange ku isi.

Mu rwego rwo gukomeza ibyo bikorwa byo kwizihiza ubwigenge, Trump ateganya ko ku wa Gatanu azasura Mount Rushmore muri Dakota, ahari amashusho manini y’abahoze ari ba Perezida bane ba Amerika ari bo George Washington, Thomas Jefferson, Theodore Roosevelt na Abraham Lincoln.

Ku wa Gatandatu kandi, biteganyijwe ko Trump azavuga ijambo rikomeye mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bizabera i Washington, D.C., aho hazanaraswa ibishashi (fireworks) bizamara iminota 35 hejuru y’Umugezi wa Potomac.

Perezida Trump yatangiye kugenda muri Air Force One nshya
Perezida Trump yashimiye Qatar yamuhaye indege igezweho
Indege nshya ya Air Force One Amerika yahawe na Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages