Umukuru w’Igihugu yagize ati “Shimirwa nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw’intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y’iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy’iterambere.”
Komisiyo y’Amatora ya Ghana kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 yatangaje ko Mahama yagize amajwi 56,55%, Mahamudu Bawumia wo mu ishyaka New Patriotic Party riri ku butegetsi agira 41,6%.
Mbere y’uko Komisiyo y’Amatora itangaza ibyavuye muri aya matora, Bawumia yatangaje ko yatsinzwe, ashimira Mahama.
Mahama yabaye Visi Perezida wa Ghana kuva mu 2009 kugeza mu 2012, aba Perezida wa Ghana kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Biteganyijwe ko tariki ya 7 Mutarama 2025 azasimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo uyobora Ghana kuva mu 2017.
Umubano w’u Rwanda na Ghana ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano, ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!