Umukuru w’Igihugu yatangije uwo mushinga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2020, mu gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kuzenguruka ibice bitandukanye bikorerwaho ubuhinzi n’abanyamuryango ba Koperative yo kuhira mu Murenge wa Nasho (NAICO).
Umuherwe Howard Buffet yavuze ko ubwo yaganirizaga abaturage bo muri aka gace ku mushinga ushobora kubafasha kubona amazi ahoraho yo kuhira ibihingwa byabo, bumvaga bidashoboka.
Ati “Nkigera hano nabwiye abahinzi ko ngiye kubazanira imvura izajya igwa igihe cyose bashakiye, barandeba bumva ko bidashoboka, kubera amapfa bari bamaranye igihe.”
Perezida Kagame yashimye uwo mushinga n’abawutekereje kuko watangiye kugaragaza umusanzu wawo mu guteza imbere abaturage nyuma y’igihe bibasirwa n’amapfa.
Yashimiye Howard Buffet ku mubano n’ubufatanye bwiza afitanye n’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ishoramari mu buhinzi.
Yagize ati “Abanyarwanda ntibiteguye gutakaza aya mahirwe mu gihe yagaragaje impinduka zikomeye mu mibereho yabo; uyu mushinga werekana byinshi bishoboka mu rugendo rwo guhindura imibereho y’Abanyarwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko leta izakomeza gufasha abaturage bibumbiye muri NAICO, ibaha ubujyanama bubafasha kongera umusaruro wabo.
Kuva mu 2015 nibwo Umuherwe Howard G. Buffet yatangije umushinga wo kuhirira imiryango hafi 2099 yo mu Karere ka Kirehe mu Mirenge ya Nasho na Mpanga, bari bafite ubutaka buri ku buso bwa hegitari 1 173.
Nyuma yo kubaka ibikorwaremezo byose byari bikenewe, abahinzi batangiye kuhira ibihingwa byabo mu gihembwe cy’ihinga cya 2017A.
Aba baturage bavuga ko uyu mushinga watumye bava ku buhinzi buciriritse bagatangira guhinga mu buryo bwa kijyambere bunabinjiriza amafaranga, aho bavuye kuri toni imwe bezaga kuri hegitari, bakagera kuri toni 5,5 nubwo hari n’abageza kuri toni icyenda kuri hegitari imwe.
Abaturage bibumbiye muri Koperative NAICO bavuga ko ubu umwaka umwe basigaye bawubyaza ibihembwe by’ihinga bitatu, mu gihe ubusanzwe umwaka ugira ibihembwe by’ihinga bibiri.
Kugera mu ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga cya 2020A, umushinga wo kuhira mu Murenge wa Nasho wari usigaye utanga umusaruro wa toni ziri hagati 5,5-10 z’ibigori kuri hegitari, mu gihe ibishyimbo bitari bisanzwe byera muri aka gace byo byari bigeze kuri toni 1,5 ndetse na soya igeze kuri toni 1,3 kuri hegitari imwe muri buri gihembwe cy’ihinga.
Uyu mushinga kandi ufite n’uburyo bw’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bufite ubushobozi bwo gutanga megawati 3,3 zikoreshwa ku mashini zuhira, hagamijwe korohereza abaturage.
Umuherwe Buffet yahashoye miliyoni 54 z’amadolari muri uyu mushinga wose ndetse yiyemeza gufasha abaturage bahatuye kubuhirira imyaka iri i musozi. Yafashe imiryango 144 yari ituye mu butaka bugenewe guhingwaho, ayubakira umudugudu w’icyitegererezo. Hegitari 1400 zari ziteganyijwe guhingwaho, izisaga 1100 zaratunganyijwe zitangira guhingwaho n’abaturage.
Mu rwego rwo kurushaho korohereza abaturage bakora ubuhinzi mu mirenge ya Nasho na Mpanga, umuherwe Howard Buffet yavuze ko yiteguye kubaka n’umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 10, uzasanga ibindi bilometero bisaga 24 byamaze gutunganywa.
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO