Dafroza yitabye Imana tariki ya 3 Ukwakira 2026. Yibukirwa cyane ku ruhare rukomeye yagize mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu Bufaransa, afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier.
Yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954, amenyana na Alain Gauthier ubwo Alain yari umwarimu mu Rwanda, bashyingirwa mu Bufaransa. Babyaranye abana batatu.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ubwo Dafroza yari mu Bufaransa. Yamusigiye igikomere kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.
Aya mateka ashaririye yabaye imbarutso y’ubufatanye bwa Dafroza na Alain bwo gutangira gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, CPCR.
Umurimo wa CPCR wari ugushakisha amakuru y’ahantu abakoze Jenoside bihishe mu Bufaransa, bagakusanya ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha byakozwe, hanyuma byamara kuzura bagasaba ubutabera gukora iperereza.
Ubwitange bwa Dafroza na Alain Gauthier bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango ihabwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu.
Umuhango wo kumusezeraho watangiriye muri Eglise Saint André mu Mujyi wa Reims mu masaha y’igitondo, hakurikireho kumushyingura ku gicamunsi. Hari abo mu muryango, inshuti n’abayobozi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yihanganishije umuryango wa Dafroza ku bwo kubura umuntu w’ingenzi, agaragaza ko amateka ye yo guharanira ubutabera azahora yibukwa.
Yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri Dafroza ndetse n’umuryango we, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugira buti "Mu izina rya Guverinoma n’Abanyarwanda, no ku giti cyanjye, nihanganishije cyane umuryango we, inshuti ze n’abagize amahirwe yo gukorana na we. Aruhukire mu mahoro.”
Perezida Kagame yavuze ko Dafroza azahora ku mutima w’Abanyarwanda ku bw’umuhate yagize mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bagezwa mu butabera.
Ati "Dafroza azaduhora ku mutima ku bw’umuhate udasubira inyuma yagize mu kurwanya umuco wo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka irenga 30, yiyeguriye atizigama gusubiza agaciro abazize Jenoside n’abarokotse."
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushima cyane umurimo ukomeye wakozwe na Dafroza, uzakomeza binyuze mu muryango CPCR yashinze afatanyije na Alain, agaragaza ko yatanze urugero rwiza ku Banyarwanda n’abazabakomokaho.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!