00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimangiye ko MONUSCO ntacyo yamariye RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 March 2025 saa 10:01
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ntacyo zamariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo zashoweho amafaranga menshi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yagaragaje ko ingabo za Loni zimaze imyaka 24 muri RDC kandi ko muri rusange hamaze koherezwa iziri hagati y’ibihumbi 14 na 18.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu myaka yose izi ngabo zimaze muri RDC, zashoweho amafaranga akabakaba miliyari 40 z’Amadolari ya Amerika.

Yagize ati “UN imaze hafi imyaka 24 muri Congo. Yagizeyo abitwa ababungabunga amahoro bari hagati y’ibihumbi 14 na 18 baturutse mu bihugu bitandukanye. Ubaze amafaranga yabashoweho muri iyo myaka, ni hafi miliyari 40 z’Amadolari.”

Yakomeje ati “Ikibazo cya mbere ni; mu by’ukuri baje gukora iki? Kubungabunga amahoro. Ni ayahe mahoro ari hariya? Kuzana amahoro. Bazanye ayahe mahoro? Gukemura ikibazo cy’umutekano cy’u Rwanda kijyanye na FDLR imazeyo imyaka 30? Nta na kimwe.”

Perezida Kagame yatangaje ko icyo MONUSCO yakoze gusa mu myaka ishize, ari ugucyura bamwe mu barwanyi ba FDLR babaga mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’imiryango yabo; bose bifuje gutaha ku bushake.

Ati “Ikintu cyonyine bakoze kijyanye n’ibi, bacyuye mu Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo. Ibindi [bakoze] simbizi.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu byajyanye ingabo za MONUSCO muri RDC harimo no gusenya FDLR, ariko zitigeze zirwanya uyu mutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubu ukomeje guhohotera Abanye-Congo b’Abatutsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse gutangaza ko MONUSCO yarenze kurebera FDLR, ikorana na yo mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Si no kurebera gusa ahubwo no gucuruzanya. Bagacuruzanya amakara, bagacuruzanya amabuye y’agaciro, bagashyiraho za bariyeri, bagasoresha imisoro, bakabana, bagasangira mu tubari. Ni ibintu byari bizwi, ntacyo umuryango mpuzamahanga wigeze ukora.”

Kuva ingabo za Loni zagera muri RDC, havutswe imitwe yitwaje intwaro myinshi irimo iyabyawe na FDLR nk’ihuriro rya Nyatura, ubu irenga 250 nk’uko raporo zitandukanye zibyemeza.

Nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bubonye ko nta musaruro MONUSCO itanga, bwafashe icyemezo cyo kuyirukana, ariko nyuma burisubira, ubwo yabusezeranyaga gufasha Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zirwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, MONUSCO yakoresheje miliyoni 918,4 z’Amadolari ya Amerika. Hagabanyutseho miliyoni 145,8 z’Amadolari nyuma y’aho ingabo zayo zivuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro za 2024.

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo MONUSCO yashoweho amafaranga menshi, ntacyo yamariye Abanye-Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .