00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye kugira uruhare rusesuye mu by’isanzure

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 September 2026 saa 06:47
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika igomba kuba umufatanyabikorwa mpuzamahanga wuzuye mu iterambere ry’urwego rw’isanzure, kandi ikabona inyungu ziruturukamo.

Ibi Perezida Kagame yabigaragaje ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bitabiriye inama ya ‘International Space Summit’ yahurije abayobozi bo mu nzego zitandukanye i Paris, kugira ngo baganire ku hazaza h’urwego rw’isanzure.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’urwego rw’isanzure rikomeje kwihuta kubera kugabanyuka kw’ibiciro bya serivisi zirushamikiyeho, ikoranabuhanga rishya ndetse n’uruhare rw’abikorera rwiyongera.

Ati "Afurika ishaka kugira uruhare rwuzuye muri iri terambere, atari ugukoresha gusa ubushobozi bw’isanzure ahubwo ikaba umugabane ugira uruhare mu bushakashatsi bwa siyansi, ukanafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga."

Yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro urwego rw’isanzure bitewe n’abaturage bayo bakiri bato ndetse n’uburyo ikoranabuhanga rigenda rikwira ku mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho politiki y’igihugu y’isanzure igamije gukurura ishoramari no guteza imbere udushya muri uru rwego.

Ati "Muri iki gihe dukoresha ikoranabuhanga ry’isanzure ndetse n’ubwenge buhangano mu guteza imbere ubuhinzi, ibikorwaremezo, imicungire y’ibiza n’izindi nzego z’ingenzi."

Yagaragaje ko ubushobozi bw’u Rwanda muri uru rwego butagarukira ku gukoresha amakuru atangwa n’ibyogajuru gusa, ahubwo ko iki gihugu kiri no kubaka ibikorwaremezo bifasha urwego rw’isanzure mu karere.

Ati "U Rwanda rufite ibikorwaremezo byo ku butaka byifashishwa n’abakoresha serivisi z’isanzure ku Isi, bityo rukagira uruhare mu kongera ubushobozi mu by’isanzure mu karere."

Perezida Kagame yavuze ko uko ibyogajuru bikomeza kubakwa ku Isi, amarushanwa yo kubona ahantu ho kubishyira mu kirere ndetse no gukoresha imirongo y’itumanaho arushaho gukomera.

Yavuze ko ibi bishobora gushyira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu byago byo kubura amahirwe yo kugira uruhare muri uru rwego.

Ati "U Rwanda, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, rushyigikiye ibikorwa by’Umuryango w’Itumanaho muri Afurika byo kugarura imirongo y’isanzure yari yarabuze ku mugabane."

Yakomeje ati “Ibi byagaragaje ko ibikorwa bihuriweho na Afurika bishobora kurinda inyungu zayo no kurushaho gushimangira uruhare rwayo muri uru rwego rw’isanzure."

Perezida Kagame yavuze ko umuvuduko w’iterambere ry’urwego rw’isanzure ugomba kujyana n’amategeko mpuzamahanga asobanutse azatuma uru rwego rukorwa mu buryo bunoze.

Yongeyeho ko kubuza ibihugu bimwe kubona ikoranabuhanga n’ubumenyi bijyanye n’isanzure bishobora kudindiza iterambere ry’uru rwego.

Perezida Kagame yasabye ko ubufatanye hagati y’ibihugu bwakomeza, hagamijwe ko inyungu z’isanzure zitagera ku bihugu bike gusa, ahubwo zikagera ku bantu benshi ku Isi.

Ati “Tugomba kwirinda kongera kurema mu isanzure ubusumbane busanzwe buboneka mu zindi nzego.”

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’u Bufaransa, u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ubufatanye mu isanzure no kurubyaza umusaruro mu nyungu z’abantu bose.

U Rwanda mu by’isanzure

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure mu iterambere, cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho, gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no mu guteza imbere ubuhinzi.

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi ni RWASAT-1, icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda cyoherejwe mu isanzure mu 2019 ku bufatanye na Kaminuza ya Tokyo na Guverinoma y’u Buyapani.

Iki cyogajuru cyashyizeho intangiriro ya gahunda y’igihugu yo guteza imbere ikoranabuhanga ry’isanzure no kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda mu gukora no gukoresha ibyogajuru.

U Rwanda kandi rufite gahunda yo gukoresha amakuru atangwa n’ibyogajuru mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kurengera amashyamba no guhangana n’ibiza.

Binyuze mu bufatanye n’ikigo Planet Labs, u Rwanda rwashyizeho gahunda izaha inzego za Leta, za kaminuza n’ibigo by’ikoranabuhanga amakuru y’amashusho y’Isi atangwa n’ibyogajuru hafi buri munsi.

U Rwanda rwashinze ikigo cy’ubumenyi bw’Isanzure (RSA) gishinzwe guteza imbere uru rwego no gukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki kigo kandi kiri mu bikorwa byo guteza imbere ubushobozi mu bijyanye no gukusanya no gusesengura amakuru y’Isi ndetse no kubaka ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’isanzure.

Hari kandi imishinga ijyanye no guteza imbere ubushobozi bwo gukora ibyogajuru bito mu Rwanda. Ikigo TRL Space Rwanda kiri mu bikorwa byo guteza imbere icyogajuru gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru yihariye ashobora gukoreshwa mu buhinzi, gukurikirana ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida Paul Kagame yasabye ko Afurika igira uruhare rusesuye mu by'isanzure
Iyi nama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma n'izindi nzego mpuzamahanga
Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye kugira uruhare rusesuye mu by'isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages