Bigaragara ko ubwo Perezida Kagame yakiraga Gaolathe mu biro by’Umukuru w’Igihugu, hari abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Umubano w’u Rwanda na Botswana umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Ushingira ku cyerekezo ibihugu bihuje cyo guharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo; aho na bo babigiramo uruhare.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Botswana muri Kamena 2019, yagize ati “Sinshidikanya ko tuzakora neza uyu murimo w’ingenzi. Kubera ko twembi twiyemeje gusohoza inshingano, gukorera mu mucyo, kubazwa ibyo dushinzwe no gufatanya n’abaturage bacu mu iterambere ryabo.”
Ibihugu byombi byashyizeho komisiyo ihuriweho y’ubufatanye iyobowe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga. Mu 2019, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.
Byagiranye kandi amasezerano y’ubufanye mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare birimo imirimo y’izi nzego, siporo, umuco no guhanahana amakuru. Polisi z’ibi bihugu kandi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Perezida Gedeon Duma Boko wa Botswana, ubwo yasimburaga Mokgweetsi Masisi ku butegetsi mu Ugushyingo 2024, yiyemeje gukomereza ku ntambwe nziza zatewe mu mubano w’ibihugu byombi, ugakomera kurushaho.
Boko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame, aho agaragaza ko yafashije u Rwanda kugera ku iterambere ryihuse, ruvuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byasaga n’ibyarusenye burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!