Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko ubu butumwa bwazanywe n’Intumwa Yihariye ya Perezida Hichilema, Ambasaderi Lazarous Kapambwe, ku gicamunsi.
Byagize biti “Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Amb. Lazarous Kapambwe, wazanye ubutumwa nk’Intumwa Yihariye ya Perezida Hakainde Hichilema.”
Umubano w’u Rwanda na Zambia umaze imyaka myinshi, kandi ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye, hagamijwe inyungu z’abatuye mu bihugu byombi.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Zambia muri Mata 2022, hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi, ubuzima, serivisi z’abinjira n’abasohoka ndetse n’ibijyanye n’imisoro.
Icyo gihe, Leta ya Zambia yatije u Rwanda ubutaka bwa hegitari ibihumbi 10 bwo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi, hashingiwe ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi.
Muri Kamena 2023, Perezida Hichilema na we yaje mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye, impande zombi zigirana ibiganiro ku kongerera imbaraga ubu bufatanye.
Banaganiriye kandi ku kuba Leta ya Zambia yakohereza mu Rwanda abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bihishe ubutabera.
Perezida Kagame na Hichilema bahuriye kandi i Addis Abeba muri Ethiopia muri Gashyantare 2024, aho bari bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bagirana ibiganiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!