Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku wa 25 Kamena 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu , Village Urugwiro byabitangaje.
Itangazo byashyizwe hanze rigira riti “Baganiriye ku bufatanye bw’uyu muryango n’u Rwanda n’uburyo bwo gukomeza kwagurira urubyiruko amahirwe, binyuze mu kurwubakira ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi, kwihangira imirimo, guhanga imirimo no guhanga ibishya.”
Ubufatanye bwa Mastercard Foundation n’u Rwanda bwibanda ku burezi, kubakira urubyiruko ubushobozi, guhanga imirimo n’iterambere rya byose no kwita ku bari n’abategarugori.
Ubu bufatanye bushingira ku igenamigambi ry’uyu muryango muri Afurika, aho uteganya kubakira ubushobozi urubyiruko rwa Afurika rugera kuri miliyoni 30, cyane cyane abagore, kugira ngo mu 2030 ruzabe rufite imirimo yiyubashye.
Mu 2021, uyu muryango na Kaminuza y’u Rwanda byatangije ubufatanye bw’imyaka 10 bufite agaciro ka miliyoni 58, 800$, bugamije gufasha abanyeshuri 1.200 b’abahanga ariko baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke kugira ngo babashe kwiga kaminuza.
Kuri aba, haziyongeraho kandi abanyeshuri 200 baziga amashami y’ubuvuzi mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda y’igihugu yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi bakikuba kane mu myaka ine iri imbere.
Hashingiwe kuri ubu bufatanye, Mastercard Foundation ifasha cyane cyane abagore bashaka kwiga amasomo ya siyansi muri iyi kaminuza, impunzi n’abantu bafite ubumuga.
Kugeza mu Ukwakira 2025, abanyeshuri 510 biga muri Kaminuza y’u Rwanda barimo abakobwa barenga 70%, ndetse abarenga 80% biga amasomo ya siyansi, bafashwaga n’uyu muryango. Haziyongeraho abandi 420 bazatangira mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Mu 2019, uyu muryango na Leta y’u Rwanda byatangije gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ ifite ifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari. Ifite intego yo gufasha urubyiruko 30.000 rw’Abanyarwanda kubona imirimo yiyubashye mu nzego zirimo ubukerarugendo mu myaka itanu.
Binyuze muri iyi gahunda, urubyiruko rw’u Rwanda ruhabwa amahugurwa ku kwiyungura ubumenyi, ku guhanga imirirmo no gutanga imirimo.
Muri Mata 2025, uyu muryango watangiye kugirana ubufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HHR) bwo kwita ku burezi n’imibereho y’impunzi zirenga 500.000 zo mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!