Nyuma yo kwakira indahiro ya Col Kabanda, Perezida Kagame yashimye intambwe RIB yateye mu kugenza ibyaha mu myaka umunani imaze, agaragaza ko uru rwego rumaze kuba inkingi ikomeye mu mutekano w’u Rwanda.
Yagize ati "Mu gihe cy’imyaka umunani gusa, igihe gishize RIB ishinzwe, yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha kandi imaze kuba inkingi ikomeye y’umutekano mu gihugu cyacu."
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hadutse amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga, bagamije kugirira nabi abantu, kandi ko ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera birimo uburiganya mu ishoramari.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hadutse ibindi byaha bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo, byose bigira ingaruka ku baturage, bikabangamira imibereho yabo, agaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhangana na byo.
Ati “Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite, tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha, binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi ndetse noneho hasigaye hariho n’ubwenge buhangano (AI). Ibi byose ni byo abantu bakoresha mu kubaka ubushobozi bwacu.”
Perezida Kagame yasabye RIB gukorana n’izindi nzego kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza, abazikoramo bakarangwa n’ubunyangamugayo, bagakora nk’uko Abanyarwanda babyifuza.
Ati “Ndagira ngo nongereho ko RIB igomba gukomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza. Kuba inyangamugayo na byo bikwiriye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry’ibikorwa byacu byose. Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.”
Yavuze ko abayobozi b’inzego z’igihugu bakwiye kugaragaza ubushake n’umurava n’ubunyamwuga, bishimangira icyerekezo gifatika cy’ibyo bakora kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.
Ati “Nta mwanya abantu bakwiriye kwemera w’intege nke, imyitwarire idakwiye cyangwa imikorere idasobanutse. Ibyo abakorana ubunyamwuga ntabwo baba bakwiye kubyihanganira, ahubwo ni ukubirwanya. Inshingano yacu rero ni ukugira ngo buri wese, buri muturage abeho ubuzima bwe, yizeye ko arinzwe uko bikwiye, ibindi bya buri munsi bikagenda uko bikwiriye kuba bigenda, hatarimo kwihanganira amafuti nk’ayo ngayo.”
Col Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB n’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame tariki ya 26 Werurwe 2025. Yari asanzwe ari Umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare.
Muri iyi nshingano, Col Kabanda yasimbuye Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayoboraga RIB kuva uru rwego rwashyirwaho muri Mata 2017.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!