00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa n’uwa UAE barangije inshingano mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 July 2025 saa 06:19
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa, Antoine Anfré, n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, basoje inshingano zabo mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba badipolomate ku wa 24 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kubasezeraho nyuma y’aho Guverinoma z’ibihugu byabo zibahinduriye inshingano.

Antoine Anfré yagizwe Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ku wa 12 Kamena 2021, nyuma y’imyaka itandatu igihugu cye kitagira ugihagararira i Kigali.

Ambasaderi Anfré yagize uruhare rukomeye mu gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari umaze igihe imyaka myinshi warazambye biturutse ku kudahuza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umudipolomate wari usobanukiwe cyane amateka yo mu karere, kuko mu 1991 yabaye umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ushinzwe gukurikirana ibyaberaga mu Rwanda, u Burundi na Zaïre.

Ambasaderi Anfré yandikiye ubutegetsi bwa François Mitterrand bwari bushyigikiye Juvénal Habyarimana ko bukwiye guhindura politiki yabwo ku Rwanda, kuko yabonaga ko bushyigikiye umugambi wa Jenoside.

Ambasaderi Mohammed we yahagarariye UAE mu Rwanda kuva muri Kamena 2018. Ni inshingano yabangikanyije no guhagararira igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2020 kugeza mu 2022.

Yakoze inshingano zitandukanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE kuva muri 1999, zirimo guteza imbere umubano w’iki gihugu ndetse na Afurika.

Yagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na UAE bushingiye ku bucuruzi, aho igihugu cyabo kimaze imyaka myinshi ku isonga mu byo u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa birukomokamo bifite agaciro ka miliyoni 480,82 z’Amadolari.

Muri icyo gihembwe, UAE yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 81,9 z’Amadolari.

Ambasaderi Antoine Anfré yahagarariye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 2021
Ambasaderi Mohammed yahagarariye UAE mu Rwanda kuva mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages