Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025 ubwo yagiranaga ikiganiro na CNN.
Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba koko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan muri RDC, amusubiza ko bihabanye n’ukuri kuko u Rwanda rufite ibirombe rucukuramo ayo mabuye.
Ati “Ndagutumiye, nzakwereka aho ducukura coltan.”
Abajijwe ku bijyanye niba hari andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwaba rucukura muri RDC nk’uko bikunze kugaragazwa n’ubutegetsi bwa RDC, Perezida Kagame yahishuye ko abungukira muri ibyo bikorwa ari Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu bitari u Rwanda.
Ati “Ibyo ntacyo mbiziho kubera ko icyo ntigishobora kuba ikibazo. Abantu bari kungukira muri ayo mabuye y’agaciro ya RDC kurusha undi uwo ari we wese ni Afurika y’Epfo n’abo Banyaburayi.”
U Rwanda rugaragaza ko munsi y’ubutaka bwarwo harimo toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari 154$ kandi ubushakashatsi bugikomeje.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi, uduce 10 ntituratangira gukorerwamo ubwo bucukuzi mu buryo bwemewe mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.
U Rwanda rufite amabuye y’agaciro mu butaka bwarwo atandukanye ndetse kuri ubu rufite n’inganda ziyatunganya zirimo urutunganya zabahu ndetse n’urutunganya coltan.
Umwaka ushize Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, rwatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika ku mwaka wari wabanje.
Muri uwo mwaka bigaragara ko zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yari ibilo 1015 mu Ukwakira 2023, yinjiza 62,133,934$, mu gihe mu Ugushyingo umusaruro wayo wagabanyutseho gato haboneka ibilo 823, byinjije Amadolari ya Amerika 52,961,965, na ho mu Ukuboza 2023 zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yariyongereye igera ku bilo 1320, byinjije 87,521,667$.
Raporo yerekana ko amabuye ya gasegereti yagurishijwe mu Ukwakira 2023 yari ibilo 431.035 bifite agaciro ka 6,487,192$, mu Ugushyingo hagurishwa ibilo 416,231 ku madolari ya Amerika 6,274,000 mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe gasegereti ingana n’ibilo 446,342 byinjije 6,923,495$.
Umusaruro wa coltan mu Ukwakira 2023 wari ibilo 159,297 byinjirije u Rwanda 6,907,161$, na ho mu Ugushyingo aya mabuye yageze ku bilo 128,887 yinjiza Amadolari ya Amerika 5,364,535 mu gihe mu Ukuboza 2023, umusaruro wayo wiyongereye cyane kuko hoherejwe hanze ibilo 180,393 byinjije $6,630,391.
Wolfram yoherejwe hanze mu Ukwakira 2023 yari ibilo 182,099, yinjiza Amadorali ya Amerika 2,293,588, mu kwezi kwakurikiyeho umusaruro wiyongereyeho gato kuko hoherejwe ku isoko mpuzamahanga ibilo 183,395 byinjirije igihugu 2,296,577$, mu gihe mu Ukuboza 2023 aya mabuye yakomeje kwiyongera agera ku bilo 274,493 byinjije Amadorali ya Amerika 3,298,468.
Andi mabuye y’agaciro atandukanye yagurishijwe ku isoko mpuzamahanga mu Ukwakira 2023 yari ibilo 1,229,563 byinjije Amadorali ya Amerika 1,111,177, mu Ugushyingo umusaruro wayo urazamuka ugera ku bilo 1,725,993, mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe mu mahanga ibilo 819,833 by’aya mabuye yinjiza 1,064,737$.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!