00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 February 2025 saa 01:21
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bole, Perezida Kagame yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi riyobowe na Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Ethiopia, Selamawit Kassa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Perezida Kagame arayobora inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushaka uburyo bwabonekamo amafaranga yo guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Muri iyi nama kandi, haraganirwa ku buryo bwo guhanga ibishya muri uru rwego, hibandwa ku rwego rw’abikorera ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Muri iyi nama, Perezida João Lourenço wa Angola arashyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa AU, umuryango wari usanzwe uyobowe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania.

Biteganyijwe kandi ko muri iyi nama hatorwa Perezida wa Komisiyo ya AU, usimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Chad wari muri izi nshingano kuva muri Werurwe 2017. Abakandida barimo Raila Odinga wo muri Kenya, Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar ni bo bawuhataniye.

Inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya AU iraganirirwamo ingingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bwa Afurika, zirimo umutekano n’ihindagurika ry’ibihe.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bateganyije kuganira ku ngaruka z’ubucakara muri Afurika, aho bumvikana ku buryo ibihugu by’i Burayi byakolonije Abanyafurika bikwiye gutanga indishyi.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Ubukerarugendo wa Ethiopia, Selamawit Kassa
Perezida Kagame na Minisitiri Selamawit bagiranye ikiganiro
Perezida Kagame yagiye mu nama y'abakuru b'ibihugu na guverinoma ya AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .