Umukuru w’Igihugu, Chapo na Mia bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari kubera inama isanzwe ya 38 y’abakuru n’ibihugu na za guverinoma y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Perezida Kagame na Chapo basuzumye umubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique, baganira uko barushaho kuwongerera imbaraga.
Biti “Abayobozi bombi basuzumye umubano ukomeye w’u Rwanda na Mozambique, baganira ku buryo barushaho kwagura ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande no kubwongerera imbaraga.”
Ibi biro byasobanuye ko Perezida Kagame yanaganiriye na Mia ku ngingo zitandukanye zifitiye u Rwanda na Barbados akamaro, zirimo umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umutekano, kurwanya ibyaha no guhererekanya abakekwaho ibyaha.
Hashingiwe ku masezerano y’umutekano, mu 2021 u Rwanda rwohereje ingabo mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique kugira ngo zihagarike ibikorwa by’iterabwoba byari byaratumye abaturage benshi bahunga.
Mu myaka hafi ine ingabo z’u Rwanda zimaze muri Mozambique, zasenye ibirindiro bihoraho by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, zicyura abaturage, ndetse zatangiye gufasha Mozambique kubaka inzego z’umutekano zayo.
Kuri Guverinoma ya Barbados, ifitanye n’iy’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, arebana no kuba sosiyete ya RwandAir yakorera ingendo muri Barbados.
Barbados ni ikirwa kiri mu karere ka Caraïbes. Ifite ubuso bwa kilometero kare 439. Ni igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo kandi kizi kureshya abashoramari b’abanyamahanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!