Umukuru w’Igihugu yakiriye Qimiao mu biro bye kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryatambukijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Qimiao, yari kumwe n’umujyanama wihariye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Francis Gatare na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.
Banki y’Isi ni urwego mpuzamahanga rwashinzwe mu 1944, rufite inshingano yo gutanga inguzanyo n’inkunga byo gushyigikira imishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Mu bihe bitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi byagiranye amasezerano y’iterambere arimo miliyari 355 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikoresho by’ishoramari ry’abikorera birengera ibidukikije, arimo ayashyizweho umukono mu Ukuboza 2024.
Kuva tariki ya 14 Werurwe kugeza tariki ya 9 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bifitanye imishinga itandatu irimo iyo kurengera ibidukikije, guteza imbere serivisi yo gutwara abantu mu mijyi, gufasha impunzi ndetse no guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Muri iyi mishinga yose, Banki y’Isi iteganya guha u Rwanda miliyoni 531,81 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 763,3 Frw) zo kurufasha kuyishyira mu bikorwa, mu gihe Inama y’Ubutegetsi yayo yabyemeza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!