U Rwanda rugiye kwakira inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga 2500. Iteganyijqwe kuva ku wa 14 kugeza 15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center.
Mu batangajwe bazayitabira harimo Perezida Kagame, Clotaire Oligui Nguema, Bola Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Maria Benvinda Levi, Robert Beugré Mamba wa Côte d’Ivoire, uwa Guinea, Amadou Oury Bah n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.
Mu bayobozi bategerejwe muri iyi nama harimo uwa IFC, Makhtar Diop, uwa BADEA, Abdullah Almusaibeeh, uwa Mastercard Foundation Ewit Ahderom, uwa AfDB, Sidi Ould Tah, uwa Banki y’Iterambere yo mu Burengerazuba bwa Afurika BOAD, Serge Ekue, uwa RDB, Jean Guy Africa, Visi Perezida w’Ikigo cya Schneider Electric, Manish Pant, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BUA Group na Aliko Dangote.
Iyi nama kandi izaba irimo Perezida wa ACWA Africa, Hashim Ghabashi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, Perezida wa AGL, Philippe Labonne, Umuyobozi Mukuru wa AMSONS Group, Edha Nahdi, Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings Limited.
Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya Gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.
Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.
Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.
Ikigo cy’Ubucuruzi na cyo cyemererwa kwitabira kigomba kuba nibura ku mwaka cyinjiza miliyoni 20 z’amayero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!