Yabivugiye mu kiganiro we na Perezida Paul Kagame bagiranye n’abanyamakuru, i Kigali kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024 nyuma yo kuganirira mu muhezo.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye amateka ya Pologne mu bihe bitandukanye arimo ubwigenge abayituye baharaniye kugeza mu 1918, n’uko igitero cy’Abanazi n’Abasoviyete muri iki gihugu cyabaye intandaro y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Perezida Duda yatangarije abanyamakuru ko Polagne n’u Rwanda bifite amateka ajya gusa, bityo ko kwifatanya kw’ibi bihugu muri gahunda zigamije iterambere bikenewe cyane kandi byakoroha.
Yagize ati “Nta gushidikanya hano mu Rwanda hari inshuti zatwumva, tukagera ku iterambere. Twakubaka umubano ukomeye hagati y’ibihugu byacu mu gihe kiri imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko amateka ibi bihugu byaciyemo ashaririye, bityo ko bikwiye kwifatanya mu kwiyubakira ubushobozi mu nzego z’umutekano zirimo igisirikare kugira ngo bikumire ko hari ikindi kibi cyazongera kubibaho.
Mu bufatanye ibihugu byombi byifuza kugirana, nk’uko Perezida Duda yabisobanuye, harimo guteza imbere urubyiruko.
Yagize ati “U Rwanda rugize ibibazo, twaruha ubufasha. Turi mu biganiro bijyanye n’uburezi burimo amasomo y’igisirikare kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruzabe rwiteguye kurinda igihugu cyarwo mu gihe hari uwashaka kugitera. Dushaka guteza imbere ubufatanye bwacu mu bya gisirikare. Ni cyo naganiriye na Perezida Kagame.”
Perezida wa Pologne yabishingiyeho asaba urubyiruko rw’u Rwanda kujya kwiga amasomo ya gisirikare muri kaminuza zo mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Ndahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda rushaka kwiga amasomo ya gisirikare kujya kwiga muri kaminuza zacu za gisirikare kugira ngo ruzakoreshe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ruzahabwa.”
Iki gihugu gifite amashuri makuru ya gisirikare arimo Polish Airforce Academy, Polish Naval Academy, Tadeusz Kościuszko Land Forces, Wojskowa Academia Technizna na Military University of Technology.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!