Perezida Chapo yasuye Ingabo z’Umutekano z’u Rwanda ku wa 2 Nyakanga 2026, ku cyicaro gikuru giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Major Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen (Commodore) Óscar Agostinho Lucas, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.
Nyuma yo gusura abasirikare ba FADM bakorera i Mocímboa da Praia, Perezida Chapo yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Mocímboa da Praia n’Umuyobozi Mukuru w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe n’abandi bayobozi.
Nyuma yaho yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda abashimira uruhare rwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yashimye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku nkunga adahwema guha Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Yashimiye kandi Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku bwitange, ubunyamwuga mu kurinda abaturage no kugarura umutekano.
Agaruka ku kamaro k’ubufatanye hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, Perezida Chapo yashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’ibihugu byombi mu kurwanya iterabwoba, anizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza kurushaho gushimangirwa.
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017. Kuva icyo gihe hamaze kujyayo ibyiciro bitandukanye.
Ubu butumwa bwagenze neza, amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo zayo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungura, igisirikare cya Mozambique cyaratojwe kandi biracyakomeje.
Mu minsi ishize Leta y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubona ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utangiye gukoresha ubutumwa bw’Ingabo zarwo bwo kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado nk’igikoresho cya politike, yagiranye ibiganiro na Leta ya Mozambique, yemera kwishyura ikiguzi cyose cy’ubu butumwa aho kugira ngo buhagarare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!