00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yitiranyije Macron na Mitterand umaze imyaka 28 apfuye (Video)

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 February 2024 saa 04:13
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yitiranyije mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na François Mitterand witabye Imana muri Mutarama 1996.

Biden waganirizaga abatuye muri Las Vegas gahunda ye yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yakomoje ku buryo Macron yakiriye ijambo yavugiye mu nama y’ihuriro G7 yabereye i Londres mu 2020, ubwo yari amaze igihe gito atorewe kuyobora Amerika.

Yagize ati “Naricaye, ndavuga nti ‘Amerika iragarutse’ maze Mitterand wo mu Budage; ndavuga wo mu Bufaransa, arandeba arambwira ati ‘Urabizi? Kubera iki, umaze igihe kingana iki’?”

Perezida Biden afite imyaka 81 y’amavuko. Mu gihe yifuza kuyobora Amerika no muri manda ya kabiri, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza ko bidakwiye bitewe n’uko akuze, cyane ko yazahagarika kuyobora iki gihugu afite imyaka 87.

Bimwe mu byo bashingiraho basaba ko atakomeza kuyobora iki gihugu birimo kuba yitiranya abantu no kuba hari ubwo yigeze kugwa ku ngazi z’indege ubwo yayuriraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages