00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yafatiye Abarusiya ibihano bishya 500

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 February 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yafatiye Abarusiya ibihano bishya 500, bigendanye n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 n’urupfu rwa Alexey Navalny wanengaga ubutegetsi bwa Vladimir Putin.

Ibi bihano byafatiwe abantu ba hafi ya Perezida Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny wapfuye urupfu rutunguranye tariki ya 16 Gashyantare 2024 ubwo yari muri gereza.

BBC yatangaje ko muri ibi bihano harimo kwamburwa uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga ku bigo n’abantu bose hamwe bakabakaba 100 bafite aho bahurira n’ubutegetsi bw’u Burusiya.

Perezida Biden yatangaje ko Amerika izakora ibishoboka byose kugira ngo Putin yishyure ikiguzi cy’intambara yashoje kuri Ukraine, ndetse n’igitugu ashyira ku Barusiya.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize, yagerageje gusiba Ukraine ku ikarita. Putin natishyura ikiguzi cy’urupfu rwe [Navalny] ndetse n’ibyo yasenye, azakomeza abikore.”

Biden afashe iki cyemezo nyuma y’aho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo ufatiye ibihano ibigo n’abantu bagera kuri 200 kubera uruhare bakekwaho mu gucuruza intwaro no gushimuta abana b’Abanya-Ukraine.

Mu bo EU yabafiye ibihano harimo ibigo 10 by’Abarusiya n’abandi bantu bagize uruhare mu gukura intwaro muri Koreya ya Ruguru, bazinjiza mu Burusiya.

Intambara y’u Burusiya kuri Ukraine irabura amasaha make ngo imare imyaka ibiri. Perezida Putin n’abandi bayobozi mu gihugu cye bagaragaza ko ibihano Amerika na EU byari byarafashe ntacyo byabahungabanyijeho kuko bakomeje gufata ibice bitandukanye muri Ukraine.

Mu rwego rwo kwihorera, u Burusiya bwatangaje ko na bwo bwongoreye ku rutonde abayobozi bo mu bihugu bigize EU batemerewe kubwinjiramo.

Biden yatangaje ko Putin agomba kuryozwa intambara yashoje kuri Ukraine n'urupfu rwa Navalny

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages