Patrice Talon watorewe izi nshingano nshya ku wa 6 Kanama 2026, azayobora Sena muri manda y’imyaka itanu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza mu 2031.
Patrice Talon yatorewe kuba Perezida wa Sena agize amajwi 24 y’abamushyigikiye. Nta musenateri utamutoye uretse umwe wifashe.
Louis Vlavonou wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena, mu gihe Alassane Seidou wahoze ari Minisitiri w’Umutekano, yagizwe umwanditsi na ho Adidjatou Mathys atorerwa kumwungiriza.
Nyuma yo gutorwa, Talon yasezeranyije kuzibanda ku gushimangira ubumwe bw’igihugu, ituze, amahoro na demokarasi by’iki gihugu.
Aya matora yashimangiye ndetse isoza igikorwa cyo gushyiraho Sena muri Bénin. Abasenateri barahiye ku wa 30 Nyakanga i Porto-Novo, mbere yo kwemeza amategeko ngengamikorere y’uru rwego.
Ku wa 3 Kanama ni bwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko ayo mategeko ngengamikorere ahuje n’Itegeko Nshinga, rwemeza ko inzira yo gutora abayobozi ba Sena ikomeza.
Ishyirwaho rya Sena ryaturutse ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryashyizweho umukono ku wa 17 Ukuboza 2025, ryahinduye uburyo Inteko Ishinga Amategeko ya Bénin yari iteye, iva ku rwego rumwe ihinduka Inteko igizwe n’imitwe ibiri.
Patrice Talon w’imyaka 68, yabaye Perezida wa Bénin kuva mu 2016 kugeza mu 2026, aho yarangije manda ebyiri zose yemererwaga n’Itegeko Nshinga. Yasimbuwe na Romuald Wadagni watangiye inshingano ku wa 24 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!