Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Chapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.
Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi. Yafashe izina ry’ubutungane rya Leo XIV.
Papa Leo XIV yavukiye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois tariki ya 14 Nzeri 1955. Yagizwe Cardinal na Papa Francis tariki ya 15 Mata 2023, amuragiza Diyosezi Gatolika ya Callao muri Peru.
Ni we Cardinal wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika. Ibi byashimishije Perezida Donald Trump wagaragazaga ko yifuza kubona uwo mu gihugu cye aba Papa mushya.
Perezida Trump yagize ati “Nashimwe Cardinal Robert Francis Prevost, wagizwe Papa. Ni icyubahiro kubona ko ari we Papa wa mbere w’Umunyamerika. Mbega ibyishimo, mbere icyubahiro gikomeye ku gihugu cyacu! Niteguye guhura na Papa Leo XIV. Bizaba ari ibihe by’ingenzi!”
Mu 2023, Papa Leo XIV yagaragaje ko Kiliziya Gatolika idakwiye kwigisha amahame yayo gusa, ahubwo ko ikwiye kubwira Isi igisobanuro cyo kumenya Yezu Kirisitu.
Ati “Akenshi tuganzwa no kwigisha amahame…ariko bikarangira twibagiwe ko umurimo wacu w’ibanze ari ukwigisha icyo kumenya Yezu Kirisitu bisobanuye. Umurimo wacu ni ukwagura ihema, tukareka buri wese akinjira muri Kiliziya.”
Ubu butumwa buca amarenga ko Papa Leo XIV yiteguye kugendera mu murongo wa Papa Francis yasimbuye kuri iyi nshingano, urimo kudaheza uwo ari we wese ushaka umugisha w’Imana, uko yaba ateye n’imibereho yose yaba abayemo.
Icyakoze, ntabwo avugwaho rumwe kuko, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Pillar muri Nzeri 2024, Papa Leon XIV ntiyigeze akurikirana ikirego cy’abagore bashinjaga abapadiri babiri kubahohotera mu 2007.
Aba bapadiri bakoreraga muri Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, yayobowe na Papa Leon XIV kuva mu 2014 kugeza mu 2023 ubwo yahabwaga inshingano i Roma.
Mbere y’uko Papa mushya agera imbere y’abateraniye mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje guherekezwa mu cyumba cyihariye kiri iruhande rwa Chapelle ya Sistine.
Iki cyumba kizwi nk’Icyumba cy’Amarira kigaragara nk’igisanzwe, ni gitoya ariko gifite igisobanuro gikomeye kuko giha Papa mushya ishusho y’umurimo agiye gutangira.
Izina ryacyo rikomoka ku marangamutima menshi Papa mushya agira iyo amaze kukigeramo, avanze n’ubwoba, ndetse n’amarira y’ibyishimo.
Aha ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura y’Aba-Cardinal, akambara iyera ya Papa mushya. Biba bisobanuye ko ubuzima asigaje ku Isi azabumara afite iyo nshingano y’ubutungane.
Muri iki cyumba, haba harimo amakanzu atatu ya Papa, arimo intoya, iri mu rugero ndetse n’inini. Kuko abadozi b’i Vatican baba batazi niba Papa mushya azaba abyibushye cyangwa ananutse. Bivuze ko iyo amaze kugeramo, yambara imukwiye.
Haba harimo kandi inkweto zitukura za Papa, ingofero yera ndetse na ‘furari’. Ibi byose bifite ibisobanuro bitatu bikomeye: guca bugufi, ubutware ndetse n’umuco shingiro wa Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’umwanya kuri Chapelle ya Sistine hasohotse umwotsi w’umweru, Cardinal ubifite mu nshingano agera ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero mbere, akavuga amagambo y’Ikilatini agira ati "Habemus Papam" asobanura ati "Dufite Papa".
Iyo aya magambo amaze kuvugwa, ni bwo Papa mushya agera kuri iri baraza, akageza ijambo ku bakirisitu bateraniye kuri iyi mbuga na Kiliziya Gatolika yose muri rusange.
Ni ko byagenze y’itora rya Papa Leo XIV. Ubwo abakirisitu bari kuri iyi mbuga bamubonaga, bagaragaje ibyishimo by’ikirenga.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!