00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oswakim, Albert, Scovia na Nduhungirehe batinzweho: Ijisho ku nkuru zahize izindi muri iki cyumweru

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 August 2026 saa 08:40
Yasuwe :

Icyumweru kiri kugana ku musozo cyaranzwe n’ibikorwa bya politiki, ibiza, intambara, siporo n’izindi nkuru zidasanzwe hirya no hino ku Isi. Aya ni amwe mu mafoto agaragaza ibyakiranze.

Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cya Minisitiri Nduhungirehe na Scovia Mutesi cyari kimaze amezi

Imwe mu nkuru zihariye icyumweru, ni iy’uko Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cya Minisitiri Nduhungirehe n’umunyamakuru Scovia Mutesi, gifite imizi mu mezi ashize ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yanengaga uyu munyamakuru n’abo bakorana uburyo bagowe n’ururimi rw’Igifaransa bigatuma basesengura ibyabereye mu nama yiswe “Africa Forward Summit” yabereye muri Kenya, mu buryo Minisitiri yabonaga ko bushobora guteza urujijo mu Banyarwanda.

Hari mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gutangiza ku mugaragaro inama ya Africa Mindset Rest Forum yatangiye ku wa 25 Kanama 2026 i Kigali.

Scovia yavuze ko nubwo yasabye imbabazi, ataramenya ikosa we n'abanyamakuru be bakoze bavuga ku butumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe

Impanuka y’imyanda yahitanye abarenga 30 muri Guinée Conakry

Ku wa 23 Kanama muri Guinée Conakry habaye impanuka ikomeye aho ikirundo cy’imyanda cyaguye ku nzu zari zicyegereye, gisiga abantu barenga 30 bahasiga ubuzima mu gihe ababarirwa mu binyacumi bahakomerekeye.

Muri Guinée Conakry, impanuka y'imyanda yahitanye abantu 30

Umwuzure wo muri Nepal wahitanye abarenga 650

Umwuzure bivugwa ko waturutse ku gusandara k’umusozi w’urubura muri Nepal wasize abarenga 650 bahasize ubuzima mu gihe abarenga 2500 bakomeje kuburirwa irengero, ukagira ingaruka ku bagera hafi mu bihumbi 100.

Umutingito washegeshe Nepal

Nyuma y’imyaka 47 Syria yakuwe ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye Syria ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga imitwe y’iterabwoba nyuma y’imyaka 47, icyemezo zavuze ko kizakuraho inzitizi zikomeye zabangamiraga ishoramari ry’abikorera muri icyo gihugu no kongera kucyinjiza mu bukungu bw’isi.

Syria yakuwe ku rutonde rw’bihugu bitera inkunga iterabwoba yari imazeho imyaka 47

Prince Harry, Meghan Markle n’abana babo basubiye mu Bwongereza

Ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, BBC yatangaje ko Igikomangoma Harry, umugore we Meghan Markle n’abana babo Archie na Lilibet bageze mu Bwongereza bavuye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batwawe n’indege yihariye, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bivanye ibwami bakimukira muri Amerika.

Prince Harry n'Umugore we Markle batashye mu Bwongereza

Israel yongeye kurasa muri Gaza

Muri iki cyumweru Israel ntiyigeze yorohera na gato umutwe wa Hamas aho yongeye kurasa muri Gaza, kugeza ubwo abahoze ari aba dipolomate b’u Bufaransa n’ab’u Bwongereza bavuze ko Palestine iri guhanagurwa ku ikarita y’Isi, amahanga arebera.

Taiwan bibutse imyaka 68 ishize bongeye gukozanyaho n’u Bushinwa

Ku wa 23 Kanama, ingabo za Taiwan zahuriye ahitwa Kinmen muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwizihiza intsinzi bakuye ku Bushinwa mu 1958 ubwo iki gihugu cyabagabagabo igitero kikarasa ibisasu birenga ibihumbi 470 gishaka kwigarurira ibirwa bikikije inkombe z’amazi yacyo, ariko bikaba iby’ubusa Taiwan ikahavana intsinzi.

Taiwan yibutse intsinzi yayo ku Bushinwa

Umusirikare wa Ukraine yarengeje ingohe intambara, akora ubukwe n’umukunzi we

Nubwo u Burusiya bukomeje kumisha ibisasu kuri Ukraine ndetse ubuzima bwa benshi bukahatikirira, umusirikare wa Ukraine witwa Oleksandr yahisemo gukorana ubukwe n’umukunzi we.

Oleksandr yavuze ko yahisemo kwiremera urwo rwibutso kuko ngo ibintu isaha ku isaha bishobora guhinduka mu gihugu cyabo, ashingiye ku kuba hari imijyi yagiyemo ku rugamba mu myaka itatu ishize kuri ubu yose yamaze guhinduka umuyonga.

Dolly Parton yatumye amabendera ya Amerika yururutswa icyumweru cyose

Nyuma y’uko umuhanzi Dolly Parton wamamaye cyane mu njyana ya Country, apfuye ku wa 25 Kanama 2026 benshi mu bamukundaga hirya no hino ku Isi bashengutse imitima kugeza ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yategetse ko amabendera y’igihugu yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cy’icyumweru cyose hagamijwe kunamira uyu muhanzi witabye Imana afite imyaka 80.

Hemejwe ko amabendera ya Amerika yuzururutswa kugera muri kimwe cya kabiri mu gihe cy'icyumweru kubera urupfu rwa Dolly Parton

Umupira Maradona yatsindishije igitego cy’ukuboko wagurishijwe miliyari 5 Frw

Umupira Diego Maradona yatsindishije u Bwongereza igitego cy’ukuboko, cyamamaye nka “Hand of God” mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1986, wagurishijwe muri cyamunara ku kayabo ka miliyoni 2,5 z’Amapawundi (arenga miliyari 5 Frw).

Umupira Maradona yatsindishije igitego cy’ukuboko wagurishijwe miliyari 5 Frw muri cyamunara
Igitego Maradona yatsinze mu Gikombe cy'Isi cyo mu 1986 cyiswe icy'Ikiganza cy'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages