Ni umushinga uherutse gutangarizwa mu kiganiro Akarere ka Nyaruguru kagiranye n’abanyamakuru cyabaye hagaragazwa imishinga n’ibikorwa bikomeje gukorwa hagamijwe iterambere ry’akarere.
Iyo utemereye mu baturage mu bice bitandunya byo mu mirenge nka Nyagisozi mu Kagari ka Maraba, Rusenge mu Kagari ka Bunge, Kibeho mu tugari twa Nyange na Mpanda n’ahandi uhasanga imiyoboro itanyuramo amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’amazi make bakizi, kikaba gishingiye ku buke bw’ayo, inganda za Nyabimata na Mata zitunganya, wongeyeho n’andi masoko make bafite ugereranije n’akenewe.
Ati “Ni byo ntabwo turagira amazi ahagije, kuko tubona meterokibe 4200 kandi tuba dukeneye meterokibe 7600 zose.’’
Meya Dr. Murwanashyaka, yagaragaje ko abatuye i Nyaruguru bashonje bahishiwe kuko hari umushinga munini wo kubaka uruganda ku Mugezi w’Akanyaru, uru rukazatanga amazi akubye hafi inshuro 20 asanzwe ahari.
Yagize ati “Igisubizo kuri ibi ni uko hagiye kubakwa uruganda runini ruzatanga amazi angana na metero kibe 72000 ku munsi, rukazarenza amazi azaba akenewe mu Karere ka Nyaruguru rusagurire uturere twa Huye na Gisagara.’’
Yakomeje avuga ko uru uruganda ruzubakwa mu Murenge wa Cyahinda, ku mugezi w’Akanyaru, ku buryo ikibazo cy’amazi kizahita kirangira.
Ni uruganda ruzatangira kubakwa mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2026/2027, rukazatwara miliyoni 6 $ (arenga miliyari 8,7 Frw)
Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Nyaruguru, Vuningoma Faustin, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu baha amazi angana na meterokibe 1200 uturere twa Gisagara na Nyaruguru, ariko mu gihe uru ruganda ruzaba rwuzuye, Akarere ka Nyaruguru ka kazakoresha amazi angana na meterokibe 8000 , asigaye ajye mu turere bituranye, ibyitezwe ko uturere nka Gisagara nkajahajwe no ibura amazi mu bice bitari bike, bazungukira muri uyu mushinga w’uruganda cyane.
Kuri ubu, Akarere ka Nyaruguru kageze kuri 89% mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi n’ubwo nyine hari aho amatiyo agera ariko amazi ntageremo kubera akiri make.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!