Byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke ku wa 27 Gicurasi 2026.
Bivugwa ko tariki 26 Gicurasi 2026, Saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba ari bwo uyu musore yahengereye uyu mukobwa ubana na nyirakuru ari mu rugo wenyine yinjirayo aramusambanya, nyirakuru na we aho atahiye ntiyatanga amakuru.
Bukeye bwaho ni bwo uyu mukobwa yabwiye abaturanyi ko yasambanyijwe, abaturanyi bakimenya aya makuru ni bo bajyanye uyu mukobwa ku Kigo nderabuzima cya Kibogora, na cyo kimwohereza kuri Isange One Stop Center y’Ibitaro bya Kibogora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uyu musore yatawe muri yombi asaba abaturage kwirinda ibyaha ndetse ko bakwiriye kujya batanga amakuru yafasha mu gukumira ibyaha.
Ati “Ni byo uwo musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mutwe. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza, iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri”.
Gitifu Mukamusabyimana yasabye abaturage kwirinda icyaha no kuzibukira ingeso mbi.
Ati “Ikindi dusaba abaturage ni uko bajya baduha amakuru, atari amakuru y’icyaha cyamaze kuba gusa, ahubwo n’amakuru yadufasha gukumira icyaha”.
Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano, mu gihe iperereza rikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!