00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abasaga ibihumbi icyenda bahawe amazi meza

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 31 March 2021 saa 09:42
Yasuwe :

Abaturage basaga ibihumbi icyenda bo mu mirenge ya Ruharambuga, Karengera na Bushenge mu Karere ka Nyamasheke bahawe amazi meza nyuma y’igihe bakoresha amazi yanduye.

Ni umuyoboro w’amazi wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’umuryango utegamiye kuri reta World Vision. Uretse kuba uyu muyoboro uzaha abaturage amazi, azanifashishwa n’ibigo by’amashuri bibiri aribyo ishuri ribanza rya Gashirabwoba na Gashashi.

Murwanashyaka Martin , umwe mu baturage yagize ati “Twayakuraga ku mugezi ari kure cyane kuburyo abana bakoraga urugendo rw’ibirometero birenga gato bitatu, urumva ko hari imvune ariko tugiye kujya tuvoma hafi kuburyo bizatworohera kugira isuku.”

Umwe mu banyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Gashirabwoba yavuze ko kwiga batabona amazi meza byatumaga badakora isuku nkuko bikwiye kuko bakoreshaga amazi y’imvura.

Twagiramariya Thérèse ati “Twakoreshaga amazi y’imvura kandi bikatugora kuko twayakuraga kure, urumva ko gukora isuku mu ishuri ryari bigoranye.”

Nyirashumbusho Mariana, Umuyobozi w’iri shuri yagize ati “Turashima Akarere n’ubuyobozi bwa Wold vision, ubusanzwe twakoreshaga amazi y’imvura tuyashyira mu bigega. Ubu duciye ukubiri no kuyashakira mu bishanga kandi urabona ko tugiye gutangira kugaburira abana ku ishuri, urumva ko bizatworohereza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael yavuze ko uwo muyoboro uje gufasha aba baturage cyane ko iyi Mirenge itagiraga amazi menshi ndetse akanabafasha kwirinda indwara, abasaba kurinda ibikoresho biyabagezaho.

Ati “aya mazi bagiye kuyakoresha mu bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi harimo n’isuku kandi abafashe mu kwirinda indwara kuko muri iki gice ntabwo habaga amazi menshi. Icyo tubasaba ni gusigasira ibikorwa remezo by’aya mazi, gutanga amakuru mu gihe hari icyangiritse no kuyakoresha neza.”

Uyu muyoboro wa Kilometero 27 n’ibice bine watwaye amafaranga asaga miliyoni 167. Watangiye kubakwa mu mwaka wa 2020.

Mu karere ka Nyamasheke abakoresha amazi meza bageze kuri 85 %, ni mu gihe Leta y’u Rwanda ifite intego ko muri 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.

Ibigo by'ishuri bibiri byabonye amazi meza kuko mbere bakoreshaga ay'imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages