Amakuru atangwa na bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Rweru aho uwo muhungu yabaga kwa nyirakuru, avuga ko bakimara kubona ko yaba yabasambanyije bahise babimemenyesha ubuyobozi burabikurikirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri, Dative Mwibonere, yavuze ko ayo makuru bayamenye bihutira kujyana abana kwa muganga ngo basuzumwe banavurwe, naho ukwekwaho icyaha bamushyikiriza Polisi ngo imukurukirane, ariko bashidikanya ku myaka ye y’amavuko.
Yagize ati “Twabimenye ku munsi wo kwibohora batubwira ko icyo cyaha akekwaho cyaraye kibaye, abaturanyi bavuga ko uwo muhungu yaba afite imyaka 13, ariko turebye kuri mituweli ye dusanga banditse ko afite imyaka 11. Abo bana b’abakobwa bikwekwa ko yasambanyije umwe afite imyaka itandatu undi afite irindwi”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abo bana b’abakobwa bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza, bagezeyo boherezwa ku bitaro bya Kigeme, naho uwo muhungu ukekwaho kubasambanya afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.
Mwibonere avuga ko abo bana b’abakobwa bageze ku bitaro bya Kigeme baravurwa bahabwa n’imiti bazajya banywera mu rugo, ariko ababyeyi babo babwirwa ko bazajya babasubizayo nyuma y’iminsi mike kugira ngo bakorerwe isuzuma.
Hari gushakishwa icyemezo cy’amavuko cy’uwo muhungu aho akomoka mu Karere ka Huye, kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya, niba icyaha kimuhamye yahanwa cyangwa yajyanwa mu kigo ngororamuco.



















TANGA IGITEKEREZO