00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Bashengurwa n’imibiri 200 y’Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Kigeme itaraboneka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 June 2025 saa 06:57
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyamagabe, bababazwa no kuba imibiri y’Abatutsi barenga 200 biciwe mu Bitaro bya Kigeme itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwo mu 1994 mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe barokotse ibitero by’i Mbazi mu Karere ka Huye, ibyo ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi n’ahandi.

Aba bafashe umwanzuro wo guhungira ku Bitaro bya Kigeme bahizeye ubuvuzi, ariko si ko byagenze kuko abenshi muri bo bahiciwe bagashyirwa mu cyobo kitaramenyekana kugeza ubu.

Amakuru y’uko ibi bitaro byaguyeho benshi si ubwa mbere avuzwe, dore ko ubuyobozi bw’akarere bwakurikiranye ariko bugahabwa amakuru y’ahajugunywe imibiri itatu gusa, bigakekwa ko byakozwe mu rwego rwo kujijisha.

Joseph Ndamukunda watanze ubuhamya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi b’Uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi bishwe muri Jenoside, yavuze ko umwaka ushize yamenye ko mushiki we ari mu Batutsi biciwe mu Bitaro bya Kigeme bataraboneka.

Kuba nta muntu uratanga amakuru ku bari abakozi cyangwa abari baturiye ibi bitaro kandi bayafite, ni ikimenyetso cy’uko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Niba imyaka 31 irangiye abatuye hariya benshi batigeze banimuka, nta bushake babigiramo ngo iriya mibiri igaragare, umuntu ashobora no kubyita ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Musabyimana Eugenie, warokokeye mu Bitaro bya Kigeme avuga ko umunsi umwe mbere y’uko Interahamwe zijya kwica muri ibi bitaro, ibyobo by’imisarane byose byari byaviduwe, ndetse “Ibyo byobo bagiye batsindagiramo abantu, abari bagihumeka basubirayo mu gitondo kubarangiza.”

Mukamuyango Madeleine, avuga ko ari umwe mu batemwe bakajugunywa mu byobo byo kuri ibi bitaro, ku bw’amahirwe avamo ari muzima. Uyu yifuza ko abandi babuze ubuzima “bataboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro ni ibintu ubona bidusubiza muri Jenoside kandi bikadutera igikomere.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Patrick Sindikubwabo, yavuze ko amakuru y’uko mu Bitaro bya Kigeme harimo imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ari ukuri.

Ati "Turimo gukorana n’inzego z’umutekano, RIB, Police, ingabo, na NSS, kugira ngo iriya mibiri iboneke. Dukurikije amakuru tumaze kubona, dufite icyizere ko izaboneka. Mbere ntabwo twabonaga icyerekezo irimo, ariko ubu hari ahamaze gukekwa.”

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyamagabe babazwa n'imibiri y'Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Kigeme
Uruganda rw'icyayi rwa Kitabi rwagabiye inka ebyiri abarokokeye muri uru ruganda
Inzego zitandukanye zivuga ko mu Bitaro bya Kigeme harimo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Musabyimana avuga ko iyo mibiri iri ahubatswe ibikoni by'ibitaro bya Kigeme
Joseph Ndamukunda yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gushaka imibiri iri mu Bitaro bya Kigeme igashyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages