Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 kijyanirana n’icyo kubaha imboga zo guhinga no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi.
Imibare igaragaza ko ibiza byatewe n’imvura yaguye ku bwinshi muri Gashyantare 2022 mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe byishe umuntu umwe, bisenyera imiryango 39, byica amatungo mu ngo 20 ndetse n’inka eshatu z’umuturage zirapfa.
Umuyobozi wa RAB kuri Sitasiyo ya Nyamagabe, Mugiraneza Dieudonne yavuze ko bakusanyije ihene 40 z’inyagazi za kijyambere bazigenera imiryango 20 kuko izo yari yoroye zishwe n’ibiza by’imvura.
RAB yunganiye abakozi bayo b’i Nyamagabe igenera abo baturage isekurume enye zizabafasha gutanga icyororo cyiza.
Mugiraneza ati “Twahisemo kureba icyo twabunganira dusanga benshi baratakaje ihene, duhitamo nk’abakozi ba sitasiyo gukora ku mishahara yacu duteganya uko twabaha izo hene. Icya kabiri ni ukureba uburyo twabaha n’ibituma barwanya imirire mibi kuko twari twabonye muri raporo zabo ko umwana umwe kuri batatu aba afite ikibazo cy’imirire mibi.”
Bamwe mu baturage bahawe ihene bavuze ko bishimiye ko bafashijwe kongera gutera imbere nyuma y’uko bibasiwe n’ibiza.
Nyangabo Euphronie ati “Ibiza byangije byinshi n’imirima iragenda n’ibiti dusigara iheruheru. Iki gikorwa cyo kutugoboka turacyishimiye kuko kije kutwunganira mu iterambere.”
Mukantumwa Fortunée na we yavuze ko amatungo bahawe ndetse n’imbuto z’imboga bizabafasha gukumira imirire mibi.
Ati “Turishimye cyane ku matungo baduhaye ndetse n’imbuto y’imboga kuko bizadufasha gutera imbere no kurwanya imirire mibi mu bana bacu.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RAB ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko bagiye gusura abaturage bo mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe bajyanywe n’impamvu eshatu.
Iya mbere ni ukubaha imbuto z’imbuto za betelave, intoryi, amashu n’ibitunguru; iya kabiri ni ukubaha ihene 40 z’amashashi n’amasekurume ane; naho iya gatatu ni ubukangurambaga bwo gukumira imirire mibi.
Dr. Uwituze yabibukje ko imirire mibi ishobora gucika iwabo burundu bitabahenze.
Ati “Icya mbere ni uko tugomba gufatanya n’inzego z’ibanze n’abaturage mu kubereka ko kurya indyo yuzuye atari ibintu bihenze umuntu wese ashobora kubikora akoresheje ubutaka afite iruhande rwe.”
Yabasabye ko amatungo bahawe bayafata neza akababera umusingi w’iterambere.
Abaturage bagiriwe inama yo kurikiza amabwiriza yo gukumira ibiza kugira ngo bidakomeza kwangiza imitungo yabo no kubica.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!